Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo yavuze ko kuba abarimu baratinze kubona iyi mishahara yongeje byatewe n’uko uturere dusanzwe tuyitegura twabikoraga tutadishyizeho iyi nyongera.
Yakomeje avuga ko mu mpera z’uku kwezi bazabona imishahara yabo iriho n’aya mafaranga bongejwe ndetse n’ayo bataherewe igihe bakazagende bayabona nk’ibirarane.
Ati “Ubundi akarere niko gategura imishahara, muri kwa gutegura rero twaje kubimenya ko batongeragaho rya 10%. Ariko aho bimenyekaniye muri uku kwezi mu mpera z’uku bazabona ya yandi ariko na bya birarane bazabibone.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, ni yo yafashe umwanzuro wo kongera umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta.
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.
Bisobanuye ko nyuma y’uku kongezwa, nk’umwarimu wahembwaga ibihumbi 44 Frw, azabona inyongera ya 10% y’amafaranga yari asanzwe ingana na 4400 Frw.
Mu 2019 Sendika y’Abarimu mu Rwanda yagaragaje ko amafaranga bahembwa adahagije ivuga ko nibura umwarimu akenera ibihumbi 150 Frw buri kwezi kugira ngo abashe kugura ibiro 25 by’umuceri, litiro enye z’amavuta yo guteka, ibiro 20 by’ibishyimbo, imiti ine y’amasabune yo kumesa, ibihumbi 20 byo gukodesha inzu, 1000 Frw cyo gukoresha mu rugendo ndetse n’amafaranga 1000 Frw y’ifunguro rya buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!