00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu basaga 1 700 bahuguwe mu mushinga wo kuvugurura uburezi bw’imyuga

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 18 December 2019 saa 10:34
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanya-Koreya [KOICA] basoje umushinga w’imyaka itanu wari ugamije guteza imbere uburezi bushingiye ku kwigisha imyuga.

Ni gahunda Minisiteri y’Uburezi ivuga ko u Rwanda rwungukiyemo byinshi kuko kugeza ubu rwizeye ko rwabonye abarimu b’inzobere mu kwigisha imyuga, nk’imwe muri gahunda igihugu cyahisemo guteza imbere mu nzira yo gushaka ibisubizo birambye.

Iyi gahunda yasojwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2019, yasize abarimu 1 784 bangana na 40% by’abarimu bose bigisha imyuga mu Rwanda, bahawe ubumenyi buzabafasha guhugura bagenzi babo ndetse hanavuguruwe gahunda y’uburyo bwo kwigisha imyuga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Murindwa Samuel, yavuze ko uyu mushinga usojwe ibyateganywaga byose bigezweho.

Yagize ati “Twishimiye ko ibyari bigambiriwe byose muri uyu mushinga, byagezweho byose kandi ku gihe gikwiye. Ni umushinga utarasabye kongererwa igihe kandi wakoze neza cyane, bityo turabyishimiye nka Leta y’u Rwanda.”

Umushinga wasojwe wari ufite agaciro ka miliyoni $5, ukaba unasize hubatswe ishuri rigezweho ku rwego mpuzamahanga rifite agaciro ka miliyoni zirenga $5.8, rizajya rihugura abigisha abandi mu myuga.

Gahunda yo kwigisha imyuga ku buryo bugezweho, ntiramara igihe mu Rwanda ndetse haracyagaragara icyuho mu bintu bitandukanye birimo nk’ibijyanye n’ireme ry’imyigishirize y’imyuga.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ku bufatanye izakomeza kugirana na KOICA, iki cyuho nacyo kizazibwa mu myaka mike iri imbere.

Umuyobozi wungirije wa KOICA, Ishami ryo mu Rwanda, Myung Keun Choi, yavuze ko bishimiye gukomeza gufatanya n’u Rwanda muri gahunda ziteza imbere ubumenyingiro.

Yagize ati “Ntidushaka kugarukira kuri bariya twahuguye gusa, turashaka no gukomereza ku bandi barimu basigaye kuko dushaka ko bagira urugero rungana mu bumenyi bwo kwigisha imyuga. Ni nayo mpamvu dushaka gutangiza undi mushinga, mu mwaka utaha nawo ufitanye isano n’uyu twasoje.”

U Rwanda na Koreya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu mishinga itandukanye, by’umwihariko mu burezi ahibandwa cyane mu guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga, ikorabuhanga rya murandasi n’ibindi.

Umushinga wo guhugura abarimu bigisha imyuga, u Rwanda rwari ruwufitemo 10%, muri miliyoni $5 zashowemo. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ubu bufatanye bufitiye akamaro kanini u Rwanda kuko bushingiye ku nkunga itarimo umwenda.

Gahunda yo kwigisha imyuga ku buryo bugezweho, ntiramara igihe mu Rwanda, ndetse haracyagaragara icyuho mu bintu bitandukanye birimo nk’ibijyanye n’ireme ry’imyigishirize y’imyuga.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yavuye kuri 63 mu 2010 agera kuri 342 mu 2019 aho umubare w’abayigamo wavuye ku 51,773 ugera ku 97,144. Muri bo abagore bangana na 1914 (20.2%) naho abagabo ni 7,578 (79.8%).

Amasomo yo yavuye kuri 38 agera ku 146 akaba yigishwa n’abarezi 4,499 bavuye kuri 912 mu 2010.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA, bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’abanyeshuri barangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi mu mezi atandatu ya mbere, naho 75% by’abakoresha bishimira imikorere y’abakozi bayize.

U Rwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2024 abanyeshuri basoza icyiciro rusange n’icy’amashuri yisumbuye byibuze 60% bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihe kuri ubu bageze kuri 32%.

Abitabiriye iki gikorwa babwiwe umusaruro wavuye mu mushinga wo guhugura abarimu bigisha imyuga
Abarimu basaga 1 700 bahuguwe mu mushinga w'imyaka itanu wo kuvugurura uburezi bw’imyuga
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Murindwa Samuel, yabwiye itangazamakuru ko uyu mushinga usojwe ibyateganywaga byose bigezweho
Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda, Myung Keun Choi, yavuze ko bishimiye gukomeza gufatanya n’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages