00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu bashinja Akarere ka Nyagatare kubeguza ku kazi bashobora kugana inkiko

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 19 February 2018 saa 07:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bushobora kugezwa mu nkinko bushinjwa gusinyisha abarimu ku ngufu ko beguye ku kazi mu gihe bo bavuga ko bakigakunze kandi bagashoboye.

Ubuyobozi bwo burabihakana bukavuga ko abo barimu beguye ku bushake bwabo nyuma yo gusobanurirwa amakosa yabo ajyanye n’akazi.

Abarezi bagera kuri 46 barimo abashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije ndetse n’abarimu biravugwa ko bakuwe ku mirimo yabo ku ngufu ubwo bahamagazwaga na komite nyobozi y’Akarere ku itariki ya kabiri z’uku kwezi babwiwe ko bahamagariwe kwitabira inama.

Umunyamabanga Mukuru w’urugaga (syndicat) rw’abarimu mu Rwanda, Harerimana Faustin, yabwiye IGIHE ku wa Gatanu ko yoherereje ibaruwa Akarere ka Nyagatare asaba ko bagirana ibiganiro bigamije kureba uko abo barimu basubizwa mu kazi.

Yongeyeho ko biteguye kwitabaza inkiko mu gihe ibiganiro byaba bidatanze umusaruro kuko n’ubundi urugaga rusanzwe rwitabaza inkiko iyo bibaye ngombwa ndetse rukaba rumaze gutsinda uturere tubiri mu gihugu twarenganyije abarezi.

Yagize ati “Kiriya kibazo turimo kugikurikiranira hafi. Ni ikibazo kitoroshye kuko ikibazo gishobora gutuma abarimu 46 bo mu karere kamwe hasohoka inkuru ivuga ko basezereye akazi umunsi umwe, ku nyandiko zihuye neza neza uretse amazina yabo gusa atandukanye, bikorewe ahantu hamwe, imbere y’abantu bamwe [...] biratugoye rwose gusobanukirwa ubwo busabe bw’abo bantu basezera ku kazi kandi bikavugwa ko baba basezeye ku mpamvu zabo bwite.”

Yongeyeho ati “Umuntu yakwibaza niba ujya gusezera ku kazi ku mpamvu ze bwite hagomba kubaho inama no kujya kubirahirira imbere y’abayobozi b’Akarere. Hakwiye kumvwa ijwi ry’aba bantu 46. Twababajwe no kumva ko mubahatiye abo barimu kwegura harimo n’abashinzwe uburezi mu karere n’imirenge.”

Harerimana avuga ko amategeko afite uko ateganya ibihano byo mu kazi n’uko abantu bagasererwaho ariko ko ibyakozwe i Nyagatare binyuranyije n’amategeko.

Ati “Twe rero, nka syndicat, turasaba Akarere ka Nyagatare ko kasubiza bariya barimu mu myanya yabo kuko ibyabaye binyuranyije n’amategeko agenga abakozi naho uwaba afite amakosa agahanwa bikurikije amategeko.”

Meya Mupenzi ati “Beguye ku bushake bwabo kandi turabashimira cyane”

Bamwe muri abo barimu baherutse kwandikira Akarere bagasaba gutesha agaciro inyandiko zisezera ku kazi kuko bazisinyishijwe ku ngufu. Ubu busabe bwagejejwe no kuri minisiteri eshatu zirimo iy’uburezi, iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’abakozi ba leta n’umurimo ndetse n’izindi nzego za leta.

Bamwe muri abo barimu babwiye IGIHE ko babanje gutsimbarara banga gusinya ariko bakagamburuzwa n’ubuyobozi bw’Akarere maze bakemera gusinya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, yabwiye itangazamakuru ku wa Kane w’iki cyumweru ko abarimu bategujwe ahubwo beretswe amakosa yabo maze bakiyemeza kwegura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, yatangaje ko abarimu bategujwe ahubwo beretswe amakosa yabo maze bakiyemeza kwegura

Yagize ati “Twarabahamagaje nka komite nyobozi y’Akarere n’abashinzwe uburezi, abarimu biyemerera amakosa bahitamo gusezera ku kazi kandi turabashimira cyane.”

Mupenzi avuga ko nta mwarimu wafunzwe cyangwa ngo akubitwe kubera kwanga gusinya kandi ko ubuyobozi bwahamagaje abo barimu bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yongeraho ko amakosa yatumye abo barimu basezera harimo imyitwarire idahwitse mu kazi nko kujya ku kazi basinze, gusiba, isuku nke, imicungire mibi y’ibigo by’amashuri n’umutungo wabyo.

Ibihano bihabwa abakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi

Nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi, amakosa yo mu kazi n’ibihano byayo ku bakozi ba leta ari mu nzego ebyiri.

Amakosa yo ku rwego rwa mbere ahanishwa kwihanangirizwa no kugawa na ho ayo ku rwego rwa kabiri ahanishwa gukererezwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu adahemberwa no kwirukanwa burundu ku kazi.

Mu bihano bihabwa umukozi wa leta wakoze amakosa ikiremereye kuruta ibindi ni icyo kwirukanwa burundu ku kazi.

Iri teka rigena ko ugihabwa aba yakoze amakosa akomeye arimo nko kwanga kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko; guta akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu ikurikirana; uhamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu, gutanga ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi.

Gihabwa kandi umukozi wibye mu kazi; wakubise undi muntu ku kazi; uwakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi; ukoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages