00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu bashyiriweho amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gucunga imishinga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 January 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO, bashyiriweho uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu gutegura imishinga no kuyicunga kugira ngo biteze imbere.

Ni amahugurwa bahabwa kugira ngo inguzanyo bahabwa n’Umwalimu SACCO zitabapfira ubusa ahubwo bazibyaze umusaruro.

Amahugurwa bahabwa baba bameze nk’abarimo gushyira mu bikorwa iyo mishinga y’ubucuruzi bakarangura, bagacuruza, bakamenya ko bungutse cyangwa bahombye.

Ni amahugurwa yari amaze ukwezi yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 kandi yatangiwe hirya no hino mu gihugu aho hagi 1800 bo mu turere 30 tw’igihugu bahuguwe. Muri buri Karere hahuguwe 60, ku nsanganyamatsiko igira iti “Menya imibare ukoresha mu bucuruzi bwawe”.

Abahuguwe bagaragaje ko ari uburyo bishimiye buzabafasha kuziba icyuho cy’ubumenyi buke bashoboraga kugira mu mishinga yabo.

Umwarimu kuri G.S. Musave Catholique mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Kubwimana Jean Bosco, acuruza ibikoresho byo mu mashuri na serivisi z’ikoranabuhanga yavuze ko yungutse byinshi bizamufasha mu kwagura ibikorwa.

Ati “Twize dukora, tumeze nk’abari mu bucuruzi, twakoze ibikorwa bitandukanye tubifatiramo amasomo yo kunoza ubucuruzi bwacu. Twabonye ko uko amaraso atembere mu mubiri ari nako amafaranga atembere mu kibuga. Mu by’ukuri twabonye amasomo atandukanye mu byiciro bine bigamije kunoza ibikorwa by’ubucuruzi.”

Gafaranga Onesphore wigisha kuri Agape School afite butike, yavuze ko ubumenyi mu micungire y’ubucuruzi bwe butari buhagije, nyuma yo guhugurwa hari byinshi agiye guhindura.

Ati: “Hano nahigiye byinshi bigiye gufasha ubucuruzi bwanjye kurushaho kuzamuka. Imikorere twari dufite; twavangaga umutungo bwite w’umuryango n’uva mu bucuruzi, ni yo mpamvu byangoraga kumenya ibyo ninjije’.

Yavuze ko yungutse ibigendanye n’imitekerereze ya rwiyemezamirimo nyawe igamije kwagura ibikorwa bye n’ingaruka ku byemezo ashobora gufata.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko ayo amahugurwa yaterekejwe mu rwego rwo kungura ubumenyi abarimu mu bijyanye n’ishoramari.

Ati “Amahugurwa yatekerejwe dushingiye ku byo abanyamuryango bifuza, uburyo bafata inguzanyo zo gukora imishinga ariko rimwe na rimwe ntibiborohere kuyicunga, dushakisha uburyo bw’amahugurwa kugira ngo niba bafashe amafaranga babe bazi neza icyo bagiye kuyakoresha.”

Yakomeje agira ati “Intego nyamukuru ni ukubongerera ubushobozi bwo kumenya gutegura no gucunga neza imishinga yabo by’umwihariko bakoresheje inguzanyo tubaha, twifuza ko bamenya uburyo bwiza bwo kuzikoresha bubabyarira inyungu”.

Nyuma yo kubahugura hazabaho n’icyiciro cyo kubakurikirana ngo harebwa uko ubumenyi bahawe babushyira mu bikorwa n’imbogamizi bahuye na zo.

Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO buteganya ko nibura buri mwaka hazajya hahugurwa abanyamuryango 2700 ariko hakibandwa cyane ku batangiye imishinga bakagenda bongeramo n’abayiteguye batarayishyira mu bikorwa.

Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’amahugurwa y’amakoperative kuri ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’imari iciriritse (RICEM), Dr Mukulira Olivier, yavuze ko aya mahugurwa azatanga umusaruro mu guteza imbere ishoramari ry’abarimu cyane ko bahakura ubumenyi bwisumbuyeho.

Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 90 barimo abigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa nayo ndetse n’abo mu bigo byigenga.

Abarimu bashyiriweho amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gucunga imishinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages