Ni icyifuzo bahaye Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ku wa 3 Ugushyingo 2020, ubwo yasuraga ibigo bya EFOTEC, GS. Camp Kanombe na Gs Remera Protestant biherereye muri Kigali mu rugendo yabikoreyemo areba uko amashuri yatangiye n’uburyo abayobozi n’abanyeshuri babyifashemo.
Nyuma yaho ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite Coronavirus, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo no guhagarika amasomom mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Nyuma hafashwe ibindi ibyemezo aho byemerereraga abakora siporo yo kwiruka cyangwa abatwaye igare cyangwa abakora imirimo y’ingufu kutambara agapfukamunwa kuko byatumaga bahumeka umwuka muke.
Kuri ubu abarimu bigisha kuri GS Remera Protestant bagaraje impungenge aho bavuze ko kwigisha bambaye agapfukamunwa, bibasaba imbaraga nyinshi, bagasaba ko bakwemererwa kwigisha batakambaye.
Umwe yagize ati “Birasaba imbaraga nyinshi cyane. Noneho kuvuga cyane umwuka ukaza ari mwinshi ugahita ugutwika amazuru, mbese udupfukamunwa ni cyo kibangamye mu gihe twigisha abana.’’
Undi ati “[Ubu] Turakora twambaye agapfukamunwa, yego imbogamizi zirahari kuko kuvuga umwanya munini ukambaye biragoye ariko kugira ngo twirinde icyorezo turabyihanganira tukabikora.’’
Yavuze ko hari udupfukamunwa dukoze neza ku buryo dushobora gutuma abantu bahumeka neza.
Agaruka kuri iki kibazo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko bazakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC na Minisiteri y’Ubuzima, ko aho bizagaragara ko ari ikibazo bazakorana maze babagire inama.
Ati “Buriya inama zose iyo bigeze ku buzima, dukorana na RBC na Minisiteri y’Ubuzima, aho bizagaragara ko ari ikibazo tuzakorana na bo batugire inama.’’
Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Kuva ku wa 2 Ugushyingo 2020, abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu ndetse n’abari mu yisumbuye bari mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu 3,5,6 n’uwa Gatandatu amasomo mu gihe bari bamaze amezi arindwi batiga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!