Yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga asoza amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano w’urusobe rw’ibinyabuzima muri za Pariki zo mu Rwanda.
Yababwiye ko bashyize imbere inyungu za bo akazi kaba kabananiye kuko ibyo bakora ari ibya bo.
Yagize ati “Igihe uzaba ukora akazi ka we ureba umushahara gusa utazirikana ko ibyo ukora ari ibyawe ndetse usangiye n’abandi bizaba byakunaniye[...] mugomba kumenya ko muri hano hari abandi bagiye mu mirimo inyuranye, umusanzu wanyu ukaba uyu ukawukora neza’’.
Yababwiye ko umushahara bagiye kujya bahabwa ari ingurane y’akazi bakoze cyangwa umusaruro batanze atari ingurane y’uburere mboneragihugu.
Yakomeje avuga ko kuva u Rwanda rwakwibohora, inyigisho n’amahugurwa byagize uruhare runini byagezweho, ngo akaba ariyo mpamvu hashingwa ibigo bishinzwe amahugurwa hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Gatare Francis, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye idahwema kugaragariza icyo kigo, anasaba ko bwakomeza.
Abasoje amahugurwa yababwiye ko bafite inshingano zo kurwanya ibikorwa byangiza Pariki, birimo abashakira imibereho ahatemewe n’amategeko cyane cyane ba Rushimusi.
Yanabasabye guhangana n’abacukura amabuye muri Pariki mu buryo butemewe n’amategeko, abatwika Pariki, abashaka ubuki n’abandi kuko ibi byose bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’igihugu”.
Abitabiriye amahugurwa y’amezi basezeranyije ko amasomo bungutse bazayakoresha barinda abaturage bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano ko batahutaza abaturage.
Umwe muri bo, Mandera Wilson yagize ati “Amahugurwa twahawe si ayo guhutaza abaturage ahubwo ni ayo kurinda, ubumenyi dufite twahawe n’inzego twahawe tuzazikoresha dufatanya n’izindi nzego z’umutekano turushaho kurinda abaturage’’.
Mu mezi 2 bamaze mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bahawe amasomo atandukanye arimo kurinda urusobe rw’ibimera n’ibinyabuzima, ubutabazi bw’ibanze, itumanaho, gukumira no kurwanya ibyaha, n’andi masomo, yose bakaba barayahawe n’inzego zitandukanye za Leta.



















TANGA IGITEKEREZO