Aha hiciwe Abatutsi bakuwe mu yahoze ari Su-Perefegitura ya Busengo bijejwe ko bagiye guhungishirizwa muri Congo, ariko baza kwicwa ku wa 15 Mata 1994. Kugeza ubu hakorera Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.
Mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside baguye muri iyi ngoro, kuri uyu wa Mbere, abaharokokeye bavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye bahahuriye nabyo, bidakwiye ko ikomeza kwitwa Ingoro y΄Ubutabera.
Niyoyita Veronique yagize ati "Niba ahitwa ko hatangirwaga ubutabera harabereye amahano yahitanye abacu ubwo ni ubutabera? Ahubwo urwego rw’ubutabera rwareba ahandi rwimurira ruriya rukiko, ubundi ho hagashyirwa urwibutso tukahashyingura abacu n΄ibindi bimenyetso bisigasira amateka yihariye yahabereye, bitabaye ibyo ibyahabaye byakwibagirana burundu."
Umuhoza Brigitte na we ati "Ndi umwe mu barokokeye hariya hantu, hiciwemo Abatutsi benshi bari bahungishirijwemo bijejwe ko babajyana muri Zaire, bicishwa amabuye, ubuhiri, imbunda n΄ibindi. Nagize amahirwe nsohokamo interahamwe zitaraza, ariko haguyemo mama n’abandi bavandimwe bishwe rubi.”
“Njye numva bibaye ngombwa ko mpatangira ikirego urwo rubanza sinabasha kuruburana, kuko n’iyo mparebye gusa nibuka amahano yahabereye umutima ukandya, ntihabereye gutangirwa ubutabera rwose. Bibaye byiza bakwimura ruriya rukiko rukajyanwa ahandi maze hano hakubakwa Urwibutso hakaruhukira abacu bari mu Rwibutso rwa Muhoza kugeza ubu badashyinguye mu cyubahiro."
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze Rwasibo Pierre nawe avuga ko iyo abantu bagiye kuhaburanira bitabanyura ndetse n΄abacitse ku icumu bibagora kuhatangira ikirego.
Yagize ati "Buriya iyo abantu baje kuhaburanira nkatwe abacitse ku icumu twumva bitubangamiye, ndetse tunumva tutabasha kuhahagarara ngo twisobanure imbere y΄urukiko cyangwa ngo twumve twahatangira ikirego igihe byabaye ngombwa, kubera amateka mabi y΄ibyahabereye tuzi neza.”
“Rero turasaba ijwi ry΄inzego zose ko ruriya rukiko rwaba urwibutso kuko rubangamiye ibikorwa by΄ubutabera, ahubwo hubakwe urwibutso kuko ahantu hitwaga ingoro y΄ubutabera hagakorerwa amahano nk’ariya ntihakwiye gutangirwa ubutabera."
Perezida w΄Urukiko rw΄Ubujurire Dr. Aimé Kalimunda Muyoboke, avuga ko iki cyifuzo kigiye gukorerwa ubuvugizi mu nzego zinyuranye kigasuzumwa.
Ati "Tuzabigeza ku nzego zitandukanye zirimo Akarere, Ibuka, CNLG, Ubucamanza, hakarebwa icyakorwa kugira ngo amateka iki cyumba kibitse abungabungwe, azanabere isomo rikomeye abana bacu mu gihe kiri imbere.”
Akarere ka Musanze kashyizeho gahunda yo kwibuka inzirakarengane ziciwe mu cyahoze ari Ingoro y΄ubutabera ya Ruhengeri ubu hari n΄ikimenyetso kiriho amazina 88 y΄abahiciwe ku ya 15 Mata buri mwaka.
Gusa kugeza ubu ntihazwi neza umubare w΄abaguyemo bivugwa ko bari hagati ya 500 na 700 ubu bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza ariko batarashyingurwa mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO