Iyi nkunga igizwe na matelas, ibitenge, ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku yahawe imiryango 143 irimo abaturage bagera kuri 699.
Abakozi b’ibi bigo bari bahagarariye abandi bavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abarokotse Jenoside ko bari kumwe ari nako bakomeza kubihanganisha muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.
Umuyobozi wungirije Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Habimana Patrick, yavuze ko ibigo bakorera byumva ko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano zabyo kimwe n’abandi Banyarwanda.
Yavuze ko uyu mwaka bahisemo gusura abarokotse Jenoside b’i Nduba kugira ngo babahumurize banabashyire ibishobora kubafasha muri ibi bihe imirimo myinshi itagikorwa uko bikwiye.
Yagize ati “Twabasuye ngo tubereke ko batari bonyine, ko bakwiye kugira icyizere. Kuba twatekereje ibyo kurya bijyanye n’igihe turimo mwatangiye kubyumva harafunze abantu ntabwo bakigenda nk’uko bagendaga kera ariko no muri za gahunda za leta hari uburyo ibafasha natwe twongereye ku cyo yafashaga.”
Uretse kubagenera inkunga iri tsinda ryagize umwanya wo kuganira n’abarokotse Jenoside maze nabo babasangiza amateka yaranze Nduba mu 1994.
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, yashimye inkunga bakiriye avuga ko yerekana ko ubuyobozi buriho bwita ku baturage.
Yagize ati “Mbere abantu bumvaga ko kugira ngo umuntu abone umwanya wo kuyobora ibigo nka biriya agomba kuba yaragaragaje uruhare rukomeye mu bwicanyi. Ubu birashimishije kumva ko ibigo nk’ibi, ubu noneho byumva ko bifite inshingano zo gufata mu mugongo no gutanga umwanya wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bibakura mu kwiheba batewe n’ibihe bikomeye banyuzemo.
Ati “Iyo wagize ibyago nk’uko bisanzwe ugahura n’umuntu uza kugufata mu mugongo wongera kumva ko uri uw’agaciro ukumva ko utari wenyine kandi ko utibagiranye”
Ibi byishimo Ndagijimana abisangiye na mugenzi we Mukakagina Marguerite uvuga ko igikorwa cyakozwe n’ibi bigo cyamusannye umutima kandi kikamuhamiriza koko ko ubuyobozi buriho bukunda abaturage babwo.
Uretse iyi nkunga y’ibiribwa aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri Nduba kandi bashyikirijwe amafaranga ibihumbi 500 azifashishwa mu kwishyurira mituweli abagera ku 166.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba bwavuze ko iyi nkunga yahawe aba baturage yunganira Leta mu bikorwa bitandukanye isanzwe ibafashamo.
Umurenge wa Nduba wasuwe n’ibigo bya Leta, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wapfushije abagera kuri 375 ndetse ukaba ufite n’umwihariko wo kuba wariciwemo n’abari baturutse mu bindi bice batazwi umubare cyane ko hari n’abajugunywe mu cyobo gihari cya Rwabayanga kugeza uyu munsi batarabasha gukuramo.



















TANGA IGITEKEREZO