00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside bakeneye ubutumwa bubafasha kwiyubaka

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 19 April 2013 saa 05:52
Yasuwe :

Nyuma ya zimwe mu nyandiko n’ibiganiro by’abanyamadini mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, IGIHE twaganiriye na bamwe mu bacitse ku icumu aho berekanye ko bababazwa n’inyandiko cyangwa ibiganiro bimwe bikorwa na bamwe mu banyamadini, usanga bidafasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bubasubiza mu biihe bibi banyuzemo.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko zimwe na zimwe no mu biganiro bitangwa mu minsi yo kwibuka, abanyamadini bamwe bihutira kwigisha ko udatanga (…)

Nyuma ya zimwe mu nyandiko n’ibiganiro by’abanyamadini mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, IGIHE twaganiriye na bamwe mu bacitse ku icumu aho berekanye ko bababazwa n’inyandiko cyangwa ibiganiro bimwe bikorwa na bamwe mu banyamadini, usanga bidafasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bubasubiza mu biihe bibi banyuzemo.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko zimwe na zimwe no mu biganiro bitangwa mu minsi yo kwibuka, abanyamadini bamwe bihutira kwigisha ko udatanga imbabazi aba ari umugome cyane, bitwaje inyandiko bavana mu gitabo cya Bibiliya, bakaziha ibisobanuro bitsindagira ubwo butumwa bwabo bagambiriye kubucengeza mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugero rugarukwaho ni umurongo uherutse gukoreshwa uvanwe muri Bibiliya mu byakozwe n’Intumwa ukavugwa n’umwe mu bavugabutumwa, agira ati «Kutababarira bihwanye no kurya uburozi wibwira ko hapfa umwanzi wawe.»

Bamwe mu barokotse Jenoside batangarije IGIHE ko izo nyandiko zikaba ari zo zikomeretsa bamwe mu barokotse Jenoside cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yabasize iheruheru, haba ku miryango yabo cyangwa ku nshuti bakundaga.

Ikindi bavuga ko kibabaza cyane ni uko igihe bicwirwaga ababo, igitabo cya Bibiliya cyariho kandi inyandiko zirimo zihamagarira abantu kugira neza n’urukundo Abihayimana icyo gihe batigeze bazikoresha mu gukiza abicwaga, ahubwo bazikoreshaga bigisha ko ubwicanyi bagiyemo Imana ari yo yabuhaye umugisha.

Basaba ko Abihayimana bashyira imbaraga mu nyigisho zo koroherana, kandi bagakangurira abafashweho icyaha cyo kwica abandi kwegera abo bagize imfubyi n’abapfakazi bakabasaba imbabazi, cyane cyane muri ibi bihe by’icyunamo aho bibukira hamwe mu midugudu. Ni bwo buryo babona Abihayimana batanga umusanzu wa nyawo wo kubaka umuryango nyarwanda ubereye bose.

Ikindi ni uko basanga ibinyamakuru byagakwiye gusohora inyandiko zakorewe ubugororangingo muri iki gihe cyo kwibuka, kuko byagaragaye ko itangazamakuru ryagize uruhare runini mu gukwirakwiza inyigisho zahamagariraga abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bigombye kuba umwanya wo gusana imitima yakomeretse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages