00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside bakeneye ubuvuzi bagenda biyongera

Yanditswe na

Joseph Curio Havugimana

Kuya 13 March 2015 saa 10:55
Yasuwe :

Nyuma y’ibarura ryo mu mwaka wa 2011 ryakozwe harebwa abarokotse batishoboye kandi basigiwe uburwayi bunyuranye na Jenosideyakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yavuze ko umubare wabo wiyongereye kurenza uwari uzwi.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Icyumweru Cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Karere ka Rugango tariki ya 11 Werurwe 2015, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage n’iterambere rusange, Dr. Alvera Mukabaramba yatangaje ko umubare w’abari bitezwe kuzavurwa mu barokotse Jenoside batisoboye wiyongereye.

Dr. Mukabaramba yavuze ko kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 12 Ukwakira 2011, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Imari, Minisiteri y’Ingabo, FARG, CNLG, IBUKA, AVEGA na AERG mu gihugu hose habaye ibarura ry’abafite uburwayi bukomeye bukomoka kuri Jenoside hagamijwe kubitaho mu buryo bwihutirwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage n’iterambere rusange, Dr. Alvera Mukabaramba avugana n'itangazamakuru

Iryo barura rikaba ryarerekenye umubare w’abarwayi usaga ibihumbi 18, harimo abafite indwara y’igicuri kubera gutemwa mu mutwe, abafite ihungabana n’izindi ndwara zo mu mutwe bangana na n’abagera ku bihumbi 15 n’abafite inkovu zitarakira cyangwa zakize nabi basaga na 2700.

Yavuze ko kuzamuka kw’iyo mibare bituruka ku kuba ubu haza n’abataribaruje icyo gihe cy’ibarura.

Yagize ati “Uyu mubare ugenda wiyongera uko habayeho igikorwa nk’iki cyo kwegera abarwayi, bakavuranwa n’abandi batashoboye kubarurwa icyo gihe. Byagaragaye kandi ko mu gihugu hose, Intara y’Amajyepfo ari yo afite umubare munini, ungana na 34%.”

Akarere ka Ruhango kabereyemo umuhango wo gutangiza icyumweru cy’ibi bikorwa by’ingabo ku bitaro bya Kinazi kakaba karabaruwemo nako benshi, bangana na 706.

Guhera muri Gicurasi 2012, Ikigega FARG gikuriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafatanyije n’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda mu kwita kuri abo bakeneye ubuvuzi, ubu hamaze kuvurwa abarokotse Jenoside basaga ibihumbi 31 bo mu turere 24, bigaragara ko barenze kure umubare w’abari barabaruwe mbere. Nyuma yo kuvura abo muri aka Karere ka Ruhango, hazaba hatahiwe abo mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Gicumbi, Kamonyi na Muhanga.

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Army Week

Dr. Mukabaramba yihanganishije abarokotse bakanasigarana indwara cyangwa ibikomere ku mibiri yabo ariko kandi anashimira ingabo z’igihugu zitangira ubuntu kugira ngo zivure abo baturage.

Ati “Turasaba abaza kuvurwa hano ko banabimenyesha abandi baturanyi baba bazi bafite icyo kibazo. Aya ni amahirwe kuko inzobere zose zo mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe zamanutse kubafasha.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yizera ko kubavura bizakorwa bikarangirana n’iki gihe igihugu kigiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Col. Dr. Ben Karenzi uyobora Ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe na we wari muri uwo muhango, yavuze ko nubwo inshingano ya mbere y’ingabo ari ukurinda umutekano w’igihugu, u Rwanda rudashobora kugera ku iterambere abaturage badafite ubuzima, ari na yo mpamvu iba yatumye ingabo zimanuka no kubungabunga amagara y’Abanyarwanda.

Ruhezamihigo Jean d'Amour, umwe mu barokotse washimiye Ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages