00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside bakomeje ibikorwa byo gushimira ababafashije kurokoka

Yanditswe na

KTPress

Kuya 21 March 2015 saa 02:37
Yasuwe :

Amahuriro y’abanyeshuri barokotse jenoside AERG na GAERG yatangiye ibikorwa byo gushimira abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu bari ingabo za RPF-inkotanyi ndetse no gufasha abarokotse batishoboye.

Aya mahuriro yateguye ibi bikorwa mu gihugu hose kuva muri uku kwezi kwa Werurwe bikazageza ku munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21. Ibi bikorwa byatangiye ku mugaragaro ku ya 7 Werurwe 2015, mu Murenge wa Rukumbeli, Akarere ka Ngoma.

Habonimana Charles, umuyobozi wa GAERG yavuze ko ibi bikorwa bizafasha abarokotse batishoboye, cyane cyane inkomere ndetse bakanashimira abarwanye urugamba rwo kwibohora bari mu ngabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse jenoside.

Abo Jenoside yasigiye ubumuga ndetse n’abamugariye ku rugamba rwo kuyihagarika bakazitabwaho by’umwihariko.

Habonimana yakomeje avuga ko icyo amashyirahamwe y’abarokotse jenoside agamije ni ukubashimira ubwitange n’ubutwari bwabo.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo gukora isuku ku nzibutso za jenoside ndetse no kwandika amazina y’imiryango yazimye.

Abanyamuryango ba AERG na GAERG bazasura kandi aho abazize jenoside n’abayirokotse babaga mu 1994, hangijwe n’abari bagamije gusibanganya icyo ari cyo cyose cyagaragaza ko babayeho.

Bakazahatera ibiti mu rwego rwo gusigasira amateka no kwibuka abazize jenoside.
Milindi Jean de Dieu, umuyobozi wa AERG yagize ati “Ibi bikorwa bizagaragaza uburyo dushimira abarokoye abatutsi muri jenoside.”

Milindi yakomeje agira ati “Dushaka guhuza abarokotse bose, tugasangira amateka ya jenoside, dusobanurira abakiri bato ububi bwa yo, tukabigisha uko bakwiyubaka n’uko bakubaka igihugu ndetse tunabigishe uko bakwirinda ko yakongera kubaho.”

Kuri uyu wa gatandatu ibi bikorwa birakomereza mu Bisesero aharokotse abatutsi 900 mu 60.000, nyuma yo kugerageza kwirwanaho no gutereranwa n’ingabo z’Abafaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages