Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza Leta ngo ishakishe uburyo yahagarika imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirimo gusubirwamo hirya no hino mu gihugu.
Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe mu bayirokotse, bavuga ko ibi bikorwa byo gusubiramo imanza zaciwe na Gacaca, ari ugutesha agaciro ibikorwa byose byakozwe n’izi nkiko.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uhagarariye abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yadutangarije ko na bo iki kibazo bagifite kandi ko kibahangayikishije cyane.
Muhizi yagize ati “Imanza nk’izi zisubirwamo zari zaraciwe n’Inkiko Gacaca, na hano muri Nyaruguru zirahari, kandi ibi bintu ntabwo bisanzwe. Aho kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imyanzuro yari yarafashwe n’Inkiko Gacaca, ahubwo harimo harashakishwa uburyo imyanzuro yafashwe n’izi nkiko yateshwa agaciro. Gusa ikintu cyatuyobeye n’uko usanga abantu basubirishamo imanza ari ababa bafite imiryango yifashije.”
Nk’uko Muhizi yakomeje abivuga, ngo aba bantu basubirishamo imanza usanga baraciye imbere y’inteko rusange za Gacaca zirenze imwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA, Ahishakiye Naphtar mu kiganiro na we ashimangira ko iki ari ikibazo gikomeye. Ati “Leta yari ikwiye gukoresha imbaraga zayo zose, ibi bikorwa bigahagarara, kuko abantu ntacyo baba barakoze mu minsi yose bakoze bashaka uburyo imanza zacibwa, byose bikaba bishaka guteshwa agaciro.”
Ahishakiye avuga ko ibi bikorwa byo gusubirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, usanga buri karere havugwamo urubanza ndetse hakaba hakwiye no gukorwa ubushishozi, kuko muri ibi bikorwa hashobora no kuzamo ikintu cya ruswa, kuko usanga bikorwa n’imiryango yifite.
Umuryango IBUKA wakunze kugaruka kuri ibi bikorwa, kubera ko n’umuyobozi wa IBUKA , Dr Jean Pierre Dusingizemungu, yabigarutseho ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside bagatabwa mu mazi.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu, yagize ati “Leta ikwiye gutabara, igahagarika ibikorwa byo gusubirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, kuko bikomeje byazagera igihe noneho bikavugwa ko nta na Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.”
Inkiko Gacaca zashyizweho kugira ngo hacibwe imanza z’abantu bacyekwagwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kongera kunga Abanyarwanda. Abanyarwanda bagize uruhare mu icibwa ry’izo manza bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, bagira ubunyangamugayo, kandi barabishimiwe.



















TANGA IGITEKEREZO