Iyi Raporo igomba kumurikirwa Sena kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo, igaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo bugaragaza ko mu gihe abakoze Jenoside bose batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera, abarokotse bakomeza kugira ubwoba ko abo bicanyi bashobora kugaruka umunsi umwe bakarangiza ibyo batangiye.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere turindwi, hatoranyijwe imirenge irindwi mu ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, bukaba bwari bushingiye ahanini ku bitekerezo bwite n’amakuru ahari.
Iyi raporo kandi ikora no ku kibazo cyo kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside, aho igaragaza ko abarokotse Jenoside benshi bizera ko mu gihe bazaba bishyuwe imitungo yabo yangijwe n’iyasahuwe muri Jenoside, ari bwo ubutabera buzaba butanzwe by’ukuri.
Igaragaza kandi n’ibibazo by’ubutaka bikomeza kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango, bigateza ubukene no guhora mu manza zitarangira.
Inagaruka kandi ku kibazo cyo gutinda no kunanirwa gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko, aho igaragaza ko ari ikibazo gikomeje kubera imbogamizi imbaraga zishyirwa mu bumwe n’ubwiyunge.
Iyi raporo kandi igaragaza ko abakiri bato batahawe amahirwe yo kwigishwa neza amateka y’igihugu, batarajwe ishinga no gukunda igihugu, bigatuma batamenya amakuru nyayo abigisha ku by’abakurambere babo n’indangagaciro bubakiyeho u Rwanda.
Raporo iragira iti “Abakiri bato bisanga ku gice cy’amateka kigoramye, ibi biterwa ahanini n’uko bamwe mu barimu ubwabo badafite amakuru mazima cyangwa rimwe na rimwe bakaba bafite imyumvire itandukanye, bigatuma bagoreka amateka amwe n’amwe.”
Raporo igaragaza ko n’ubwo hashize imyaka 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi ibaye, hakiri ababyeyi bagikomeje kubiba amacakubiri mu bana b abo.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashimiye Abanyarwanda ku bwo kuzamura imyumvire bafite ku ihungabana, ndetse n’ingaruka rifite ku mibereho myiza yabo.
Yanishimiye kandi intambwe ikomeje guterwa na bamwe mu bafungiye kugira uruhare muri Jenoside, yo kwegera abarokotse bagasaba imbabazi, hagamijwe gushaka ubwiyunge.
Raporo yakomeje isaba ko ibigo byita ku bagize ihungabana byakwegerezwa abaturage cyane, ndetse na seriivisi zo kwigisha abantu uburyo bakwita ku wagize ihungabana zikiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!