00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse ubwicanyi bw’i Nyange barasaba Leta inguzanyo yo kwiga Kaminuza

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 March 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Bamwe mu barokotse ubwicanyi bw’i Nyange babarirwa mu cyiciro cy’intwari z’Imena, barasaba Leta inguzanyo yo gukomeza kwiga amashuri makuru na za Kaminuza, bacikirije kubw’ingaruka ubwo bwicanyi bwabagizeho, zigatuma batiga neza ngo batsinde ibizamini bya Leta.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 18 ubutwari bw’abanyeshuri bo mu ishuri ry’isumbuye ry’i Nyange, riherereye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, abarokotse ubwicanyi bwahakorewe bagaragaje ko bwabagizeho ingaruka zirimo ubumuga, gukererwa kwiga bivuza no guhahamuka.

Abanyeshuri biga mu kigo cya Nyange bashyira indabo ku mva y'umwe mu bahitanywe n'ubwicanyi

Basobanuye ko izo ngaruka zatumye benshi muri bo badatsinda ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye ngo babashe kujya muri Kaminuza.

Abanyeshuri b’i Nyange bishwe mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Werurwe 1997,n’abacengezi babasabye kwitandukanyamo Abahutu n’Abatutsi, ariko bo babyanga bavuga ko ari Abanyarwanda. Hishwe 7, abandi barakomereka, kugeza ubu abarokotse ni 40.

Abarokotse ubwicanyi bw’i Nyange bagera kuri 40 bibumbiye mu ishyirahamwe ‘’Komezubutwari’’ bavuga ko abasaga 25 muri bo batabashije gukomeza amashuri , bagasaba guterwa inkunga bagahabwa inguzanyo bakiga nabo bagira agaciro ku isoko ry’umurimo.

Fanuel Sindayiheba uhagarariye abarokotse ubwicanyi bw'i Nyange

Kugeza ubu ababyeyi b’abana 7 baguye mu bwicanyi bw’i Nyange, nta bufasha budasanzwe bari bahabwa uretse ubutumwa bwo kubihanganisha bahabwa n’ishyirahamwe Komezubutwari bahuriyemo n’abarokotse.

Dr Raphael Nkaka wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, mu muhango wo kwibuka izi ntwari, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kusa ikivi cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda cyatangijwe n’intwari z’I Nyange.

Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yasabye abaturage kubumbatira umutekano no kurinda ibyo igihugu cyagezeho, yagaye ubugwari bw’abahaye icyuho abacengezi babacumbikira ngo bakore ikibi.

Ati’’ Ubutwari bw’Abanyarwanda, ni agaciro kabo, tugomba kubumbatira umutekano turinda ibyo twagezeho, twagize ubugwari bwo guha icyuho abagizi ba nabi, tubacumbikira’’.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo hari uburyo Ikigo cy’igihugu cy’uburezi(REB) gisanzwe gitangamo inguzanyo zo kwiga Kaminuza bazabakorera ubuvugizi kugirango bahabwe inguzanyo bige kimwe n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages