Aba bantu bose bafashwe ku itariki 10 Mutarama nyuma yo kugezwa kuri uyu mupaka n’umugabo w’Umurundi , wari ugiye guhita abashyikiriza abo banya-Kenya, bagombaga kunyura muri Uganda bakaba ari ho bahagurukira bagana muri Aziya ariko ku bw’amahirwe polisi y’u Rwanda ikorera kuri uwo mupaka igahita ibakeka maze ikabafata.
Abo bantu uko ari 12 barimo abagore 11 n’umugabo umwe, ngo bizezwaga ko bagiye guhabwa imirimo mu bihugu binyuranye byo muri Aziya birimo Qatar, Arabia Saoudite n’ahandi.
Umukobwa w’imyaka 22, umwe mu bari bajyanywe gucuruzwa yatangaje ko yavuganaga n’umuntu kuri telefoni atamuzi amwizeza ko azamujyana akamuha akazi ko mu rugo gusa ngo ntiyakekaga ko bari bajyanywe gucuruzwa.
Umwe mu bafashwe ari nawe wakuye aba bantu mu Burundi abashyiriye abo banya-Kenya ahakana ibyo ashinjwa avuga ko abo bantu atabazi ahubwo ko we yari agiye gusura murumuna we muri Uganda, ubundi babona aganira n’umwe muri abo banya-Kenya avuga ko bari barahuriye i Burundi bagahita babafata.
Ati “Nari mvuye i Burundi ndi kujya muri Uganda kureba murumuna wanjye ngeze ku Kanyaru ntegereje ko banterera kashe yo kwinjira bansaba urupapuro rw’inzira ndarutanga, maze kurutanga mu kanya bahita bambwira ko hari abagore twari kumwe ndi kubajyana hanze, ndababwira nti ‘jye nta mugore turi kumwe, ndi jyenyine.”
“Bambajije uko nzi uwo munya-Kenya, ndababwira nti ‘hashize nk’amezi hafi atatu mubonye muri gare i Bujumbura ari kumwe n’abamukuriraga imizigo mu modoka[…]Kuri jyewe mbona ari ikibazo ndi kurengana.”
Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Lynder Nkuranga, yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo aba bantu babashe gufatwa byatewe n’amakenga abashinzwe umutekano ku mupaka bagize biturutse ku mubare w’abo bantu bari bagendeye rimwe.
Ati “Bafashwe ari 12 bagiye kugurishwa, bafatirwa ku mupaka u Rwanda ruhana imbibi n’u Burundi ku Kanyaru. Hari Umurundi umwe wabazanye abageza ku mupaka ariko hakurya y’umupaka (mu Rwanda) hari abanya-Kenya babiri (umugabo n’umugore) bari babategereje. Inzego z’umutekano n’abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abandi, babonye uburyo baje, uko bameze, babona ari ibintu bidasanzwe bitewe n’umubare w’abantu bangana batyo bagenda icya rimwe, nibwo bamenye amakuru maze barabafata ndetse basanga n’abo bari babategereje bahari bahita babafata.”
CSP Nkuranga yavuze kandi ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda bitakunze kuhagaragara, uretse abanyamahanga bakunda kuhafatirwa bahanyujijwe bajyanywe gucuruzwa mu bihugu by’amahanga, gusa ngo igihugu nticyifuza ko ibikorwa nk’ibyo byageragezwa mu Rwanda n’ababikora baturutse ahandi na bo ngo ntibazihanganirwa.
Avuga kandi ko icyaha nk’iki no mu Rwanda gishobora gukorwa mu bundi buryo aho nk’umuntu ashobora gukurwa mu karere kamwe akajyanwa mu kandi bamwizeza ko bagiye kumuha akazi ariko agakoreshwa imirimo itajyanye n’ibyo bamujyaniye. Asaba ubufatanye bw’abaturage mu guhangana n’ibyo bikorwa haba mu gutanga amakuru no gukangurira ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kugira ngo bamenye aho baba bajyanywe n’ibyo bagiye gukora.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ku bufatanye na polisi z’ibindi bihugu, abafashwe bagiye gucuruzwa bazashyikirizwa igihugu cyabo na ho abari bagiye kubacuruza bo bashyikirijwe ubutabera kugira ngo bakurikiranwe kuri iki cyaha.



















TANGA IGITEKEREZO