Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, Frederick Ntawukuriryayo, yatangaje ko Abarundi bari mu nkambi z’agateganyo bagiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama, kugira ngo begerezwe ibikorwa remezo n’ubuvuzi.
Ibi Frederick Ntawukuriryayo, yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye by’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’agateganyo i Gashora, mu mpera z’icyumweru gishize, zasabaga kwimurirwa mu nkambi ya Mahama, kugira ngo zibashe kubona ibikorwa by’ubuvuzi n’uburezi.
Ntawukuriryayo yatangaje ko ibikorwa byo kwimura izi nkambi byatangiye, nk’uko New Times yabyanditse.
Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo impunzi ziba zigomba gutinda mu nkambi y’agateganyo, twatinze kubimura kuko twari tucyubaka inzu bazabamo; inkambi ya Gashora ifite impunzi 600, iya Nyanza ifite 400 mu gihe iya Rusizi ifite 200, dushobora kubimura mu munsi umwe cyangwa ibiri”.
Yakomeje avuga ko mu mpera za Mutarama bose bazaba bahageze kugira ngo abafite abana babatangize ishuri.
Yanongeyeho kandi ko ku bijyanye n’ubuvuzi, bafite abakozi babishinzwe mu nkambi z’agateganyo ariko ko iyo hagize ugira ikibazo gikomeye ajyanwa mu bigo nderabuzima cyangwa se ibitaro bimwegereye.
Izi mpunzi zizimurwa zije zisanga izindi zigera ku bihumbi 50 ziri mu nkambi ya Mahama aho abagera ku 1,500 batangiye kwiga.
Buri munsi mu Rwanda hinjira impunzi ziturutse mu Burundi ziri hagati ya 50 na 100. Kuri ubu Abarundi bahungiye mu Rwanda babarirwa mu 73,000.



















TANGA IGITEKEREZO