00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundi bari mu Rwanda batakambiye Imana ngo itabare igihugu cyabo

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 29 December 2015 saa 08:22
Yasuwe :

Ibihumbi by’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda bahuriye muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere, basabira amahoro igihugu cyabo.

Abo Barundi banaboneyeho umwanya wo kunamira bagenzi babo bagera kuri 400 bamaze kwicwa mu Burundi, kuva umwuka mubi watangira muri Mata uyu mwaka.

Umwe mu mpunzi z’Abarundi witwa Juvenal Nizeyimana yabwiye The New Times ko bashaka gusabira bene wabo bishwe n’abantu batifuriza amahoro Abarundi.

Yagize ati“Turi hano ngo dusabe Imana ihe amahoro igihugu cyacu, ariko dushaka no gusabira roho za bagenzi bacu bishwe. Bishwe n’abantu batifuriza amahoro Abarundi.
Nk’Abakristu turasaba Imana ngo idutabare mu makuba ari kubera mu gihugu cyacu.”

Benigne Mpeshimana nawe w’impunzi, yavuze ko ari n’umwanya wo gusaba guverinoma y’u Burundi ngo izirikane uburyo Abarundi bari mu buzima bukomeye, bityo itekereze uko yafata ingamba mugutabara ubuzima bwabo.

Ati “Turashaka kwibuka bagenzi bacu bishwe. Nk’impunzi ntacyo dufite twakora ngo duhagarike ubwicanyi ariko nkumva ko Abarundi dukwiye gushyira hamwe, tukavugira mu ijwi rimwe dusaba guverinoma yacu gufata ingamba zo kugarura amahoro mu gihugu, ngo hahagarikwe ubwicanyi buri guhitana ubuzima bwa bagenzi bacu.”

Aya masengesho yahuje impunzi z’Abarundi zavuye mu byerekezo bitandukanye.
Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Jean Pierre Rushigajiki, wayoboye ayo masengesho, yasabye Abarundi kwizera Yezu “nawe wabaye impunzi akiri muto.”

Ubwo yari mu Misa yagize ati “mugenzi wawe yishwe bitewe n’urukundo ruke ruhari, bitewe n’inyota y’ubutegetsi. N’abana b’i Betelehemu bishwe kubera ko umwami Herodi yatekerezaga ko Yezu azamusimbura. Ibi byatumye Yezu n’umuryango we bahungira mu Misiri mbere nyuma baza gutahuka. Ndizera ko Yezu azabatabara kuko azi neza icyo kuba impunzi bivuze.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi z’ Abarundi zirenga 75 000, zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mukarere ka Kirehe ndetse n’abandi batazwi umubar baba hirya no hino mu gihugu.

Bibutse banasabira abamaze guitanwa n'imvururu mu Burundi
Abana nabo bifatanyije n'ababyeyi babo gusabira igihugu cyabo
Bari bitwaje amabendera y'Igihugu cyabo
Abo mu madini atandukanye bari bitabiriye aya masengesho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages