Aho bari mu nkambi y’agateganyo bakiriwemo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo, abarwanyi bahoze mu Mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo, ariko bari ku ruhande rwa Pasiteri Runiga, bamaze gufata icyemezo cyo kwitandukanya burundu n’icyitwa urugamba, intwaro, ndetse n’ibindi biranga umusirikare.
Aba barwanyi babarirwa kuri 682 bajyanwe mu karere ka Ngoma ku itariki ya 01 Mata, ubwo bigizwaga kure y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo kugira ngo batangire ubuzima bushya bw’impunzi, babe babasha ko kwaka ubuhungiro, ariko ibi bigakorwa bamaze kuba abasivili.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe, avuga ko aba barwanyi mu bintu basabwaga byinshi muri byo bamaze kubikora, kugira ngo babashe kwaka ubuhungiro, ndetse babashe no kwitabwaho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), dore ko kuri ubu bitabwaho na Leta y’u Rwanda n’Umuryango utabara imbabare (Croix rouge) gusa.
Bimwe mu byo basabwaga, harimo gushyira ibirwanisho hasi, kwamburwa imyenda ya gisirikare, gutandukanywa n’abasivili, kubarindira ahantu hamwe, ndetse no guhabwa amasomo abinjiza mu buzima bwa gisivili mu gihe kingana n’amezi atatu, hanyuma nyuma bakaba bashobora kuzaka ubuhungiro nk’abandi baturage, dore ko bamaze ko kurahirira kwitandukanya n’igisirikare.
Aba barwanyi barimo n’abanyapolitiki bagera kuri 63, barimo 8 b’igitsina gore aho bari mu karere ka Ngoma ahahoze Gereza ya Polisi, bamaze gusangwa kandi n’umwe mu bari abayobozi babo ari we Maj. Musengimana wizanye ku bushake bwe muri iyo nkambi, nyuma y’abandi bagenzi be bagera ku 10.
Abo bahoze ari abarwanyi ba M23, aho bari baragemurirwa, bakavurwa, bakagaburirwa kandi banasurwa n’imiryango yabo, mu gihe abasirikare b’u Rwanda na Polisi babarindiye umutekano.
Binjira mu Rwanda bahunga, bari abarwanyi 718 bari bayobowe Col. Ngaruye Boudouin ku itariki ya 16 Werurwe 2013, nyuma y’uko igice bari barimo cyari kiyobowe na Pasitori Runiga gikubiswe inshuro n’icya Gen. Sultani Makenga uyobora M23 muri iki gihe.


















TANGA IGITEKEREZO