Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, yari yatangaje ko aba barwanyi binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, bari 30 kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Imibare y’abahungiye mu Rwanda yiyongereye nk’uko Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge wabitangaje kuri uytu wa Mbere.
Dr Dushime Dyrckx ukuriye Croix Rouge mu Karere ka Rubavu yabwiye IGIHE ko abo baje basaba ubuhungiro bakiriwe neza, kandi harimo n’uwari umusirikare mukuru.
Yagize ati" Ni byo kuva ejo dufite abarwanyi 35 ba M23 barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant colonel, ubu bafashwe neza na Croix Rouge y’u Rwanda ku bufatanye na CICR, harimo abakomeretse bari kuvurwa ibikomere n’ihahamuka bitaweho bijyanye n’amasezerano ya Geneva."
Imirwano bavuga ko aba barwanyi bahunze yari mu gace ka Kanyanja kari hagati y’ikirunga cya Kalisimbi na Mikeno.
Indi nkuru wasoma: Abarwanyi 30 ba M23 bahungiye mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO