00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwaza mu bitaro bya Kibungo babangamiwe n’ikizu barazwamo cyiswe “Benako”

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 26 May 2015 saa 05:44
Yasuwe :

Abarwarije kubitaro bikuru bya Kibungo baravuga ko babangamiwe no kuba barara hanze bakarumwa n’imibu ndetse banakicwa n’imbeho, aho bafite impungenge ko na bo bashobora gufatwa n’uburwayi mu gihe na bo barwaje batarakira.

Aba barwarije kuri ibyo bitaro bavuga ko amasaha ya nimugoroba abashinzwe umutekano muri babasohora bakabohereza mu nzu bubakiwe y’amabati bita “Benako” iri inyuma y’ahubatswe isuzumiro ry’ibizamini (Laboratoire) y’ibyo bitaro.

Aha muri Benako ngo kuharara bisa nko kurara hanze, bakaba bavuga ko bicwa n’imbeho ndetse bakanarumwa n’imibu nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babivuga.

Iyo bugorobye abarwaza boherezwa kurara aha i Benako

Ishimwe Liberathe umaze ibyumweru bitatu arwarije umuvandimwe we yagize ati “Turara ahantu hadakwiye, ni hasi dusasa ibikarito, tukarumwa n’imibu ndetse hanaba imbeho nyinshi urumva ko natwe dufite impungenge ko dushobora kuzava hano twafashwe n’indwara zitandukanye.”

Nyiramatabaro avuga ko ahamaze ukwezi kurenga, yagize ati “Twaragowe kuko baratwirukana tukava mu bitaro bakatwohereza aha muri Benako, ariko ni mu mwijima, haba imibu iteye ubwoba, ahubwo natwe dufite impungenge ko dushobora gufatwa n’indwara.”

Mukandamage scovia we avuga ko kuba batemererwa kuguma hafi y’abarwari babo ngo hari ubwo nimugoroba birukanwa bakajya muri Benako mu gitondo bagaruka bakaza gutungurwa no kumva ngo abo bari barwaje bapfuye.

Bakaba bifuza ko bashakirwa ahandi hantu hatari aha muri Benako kugira ngo begerezwe hafi yaho abarwari barwaje baba bari.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, Dr. Namanya William, avuga ko aba barwaza koko birukanwa mu bitaro mu masaha ya n’imugoroba kuko hari bamwe usanga baryamye ku bitanda by’abarwayi kandi bibujijwe.

Yagize ati “Twabikoze mu rwego rwo kurengera umutekano w’abarwayi kuko mbere hari ubwo wazaga ugasanga umurwaza aryamye ku buriri bumwe n’umuryayi kandi aba amubangamira.”

Akomeza avuga ko muri gahunda y’igihe kirekire ibi bitaro bifite ngo barateganya ko nta murwaza wazongera kujya aza kurwariza kuri ibi bitaro, ahubwo ko ako kazi kimwe n’akandi ko kubatekera byazajya bikorwa n’abakozi b’ibitaro ariko ngo haracyashakishwa ubushobozi.

Dr. Namanya akomeza avuga ko mu gihe iyi gahunda bazaba bayishyize mu bikorwa ngo yizeye ko izafasha mu bijyanye no kugabanya ikibazo cy’isuku nke ikunze kugaragara bitewe n’umubare munini w’abarwaza usanga baba baturutse kure bakaza gutegurira amafunguro ku bitaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .