Muri ibi bihe usanga mu Rwanda hagenda haboneka umubare munini w’abanyeshuli barangiza za Kaminuza n’amashuli yisumbuye aho usanga bamwe babona akazi, abandi bakakihangira ndetse hakaba n’abakabuze bakaba abashomeri burundu.
Gusa hari byinshi bigenda bikorwa na Leta y’u Rwanda hagamijwe ahanini guhangana n’ibura ry’imirimo mu barangiza amashuri makuru na za Kaminuza, ariko kandi ntawavuga ko izo gahunda zigera kuri bose ijana ku ijana kuko usanga hakiri umubare munini w’abavuga ko zitabagezeho kandi bazikeneye.
Muri izo gahunda twavugamo Ikigega kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse igamije ubucuruzi (BDF), gahunda zo kwigisha amasomo y’ubumenyi ngiro urubyiruko ndetse n’izindi zitandukanye.
Umutesi Shadia arangije mu Ishami ry’iterambere ry’icyaro muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi. Kuri we asanga n’ubwo hari bene izo gahunda ariko hari n’ubwo usangamo amananiza ahanini bitewe n’ubumenyi n’ubushobozi bwa nyir’umushinga.
Umutesi arasobanura byinshi kubyo ateaganya nk’umukobwa urangije amashuri ugomba kujya ku isoko ry’umurimo ariko kandi akongeraho n’ikibazo cy’ingutu cy’iyezandonke yakwa abashaka imirimo cyane cyane abari ndetse akanatanga umuti kuri icyo kibazo.
Urangije amasomo wari umazemo igihe kitari gito watubwira uko wakiriye impamyabushobozi wahawe?
Umutesi: Impamyabushobozi mpawe uyu munsi nyakiriye neza kandi nayishimiye cyane kuko igaragaza ko nanjye ndi mu mubare wabasoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Ese nk’umukobwa ni ikihe cyizere wifitiye uzanye ku isoko ry’umurimo mu Rwanda?
Umutesi: Icyizere nzanye ku isoko ry’umurimo ni uko nanjye ubwanjye nifitiye icyizere kandi nkaba numva ntategereje umurimo wa Leta ahubwo nkaba numva ngomba kwihangira umurimo byagenda neza nkaha n’abandi akazi.
Uvuze kwihangira umurimo no gutanga akazi wumva uzabigeraho mu buhe buryo?
Nakubwiye ko nifitiye icyizere ikindi mfite ubushake. Ubwo rero urumva ko ndi mu nzira nziza nundi wese yagenderamo kuko usanga ahanini ikibazo cy’umurimo mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko kirakomeye. Ni ngombwa ko nk’urubyiruko cyane abakobwa twiyumvisha ko dushoboye kandi hari ibyo natwe twakwigezaho tudateze amaramuko ku bandi.
Ese nk’umukobwa ni ibihe bibazo ubona biri mu mitangire y’akazi mu Rwanda?
Ibibazo byo birahari kuko usanga kugira ngo ubone akazi iyo utabashije kukihangira akenshi ni uko ubanza kwakwa ruswa yakwa mu buryo butandukanye urugero twavuga nk’iyezandonke mu mafaranga cyangwa se n’abasaba imibonano mpuzabitsina nabo turabumva hirya no hino. Aha usanga hari ubwo uba ushoboye ariko kubera izo mbogamizi zo kugira ibyo ugomba kugira ngo ukabone bikaguca intege.
Ese uruhare rwanyu nk’abakobwa mu guhanga n’iki kibazo ni uruhe?
Numva iki kibazo cyakemurwa bwa mbere natwe abakobwa Leta nayo ikabidufashamo hanyuma kandi ibihano bihabwa abafashwe bigatangirwa ku karubanda, ku buryo bitera ubwoba na wawundi wabitekereza bityo agafata umwanzuro wo kubireka.
Ikindi nk’umukobwa ugomba kugaragaza uwari we wese washaka kukubuza amahirwe yawe kubera ko hari ibyo wanze kumukemurira. Nkeka ko ibi n’izindi ngamba zitandukanye byatanga umusaruro ufatika mu guhangana n’icyo kibazo.
Ese ni izihe nama waha urubyiruko rutegereza akazi ka Leta?
Inama naha urubyiruko ni uko tutagomba gutega amaboko kuri Leta. Tugomba kugira uruhare mu kwihangira akazi ndetse no kudasuzugura umurimo wose ufite ahubwo ukawukora neza ku buryo bunoze kuko uba ugutunze kandi unakuvana ku rwego rumwe ukujyana ku rundi.
Leta yo se wayibwira iki?
Leta yo nayisaba ko yadufasha kubona inguzanyo mu mabanki kugira ngo twiteze imbere tureke gutega amaboko. Ikindi ni ukudushakira amahugurwa atandukanye kugirango bitwongerere ubumenyi kandi n’abatarabona icyo bakora nabo bakibona muri ibyo bikorwa.
Ariko hari gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko mu mishinga aha twanga urugero ku kigega BDF n’Imenyereza mwuga ritangwa na RDB n’ibindi, urabivugaho iki?
Ni ukuvuga ngo ni ubwo ikigega gihari usanga hakiri amananiza amwe namwe agaragara kuko urebye akenshi nkatwe turangije usanga hari benshi bafite imishinga itandukanye ariko mu by’ukuri ubushobozi ari buke. Bityo ugasanga kugira ngo ubone inguzanyo ugomba kwerekana ingwate n’ubwo hari abafashwa kubona ingwate nkeka ko twese itatugereraho icyarimwe, ubwo rero ugasanga haracyarimo ibibazo. Gusa ibi byose ntawabinenga ikibanze n’uko byongerwamo ingufu bikagera kuri bose ntawusigaye inyuma.


















TANGA IGITEKEREZO