00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaba serivisi za notariya bazikemangaho kunyura mu nzira nyinshi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 September 2013 saa 09:00
Yasuwe :

Abasaba serivisi za notariya mu mirenge no mu turere, baravuga ko guca mu nzira eshatu ngo basinyirwe ibyangombwa byakoroshywa, bakaba bakishyurira aho baherwa izi serivisi batigeze bakora urugendo rugana kuri banki, cyangwa hakanozwa ubundi buryo bushoboka bwo gusinyirwa vuba.
Abasinyisha n’abashaka ibyangombwa bitandukanye mu mirenge no mu turere muri serivisi ya notariya basabwa kwishyura amafaranga kuri banki runaka. Iyo bavuye kuri iyi banki fagitire bazanye bayijyana mu biro (…)

Abasaba serivisi za notariya mu mirenge no mu turere, baravuga ko guca mu nzira eshatu ngo basinyirwe ibyangombwa byakoroshywa, bakaba bakishyurira aho baherwa izi serivisi batigeze bakora urugendo rugana kuri banki, cyangwa hakanozwa ubundi buryo bushoboka bwo gusinyirwa vuba.

Abasinyisha n’abashaka ibyangombwa bitandukanye mu mirenge no mu turere muri serivisi ya notariya basabwa kwishyura amafaranga kuri banki runaka. Iyo bavuye kuri iyi banki fagitire bazanye bayijyana mu biro bishinzwe imisoro n’amahoro ku murenge cyangwa ku karere, bagahabwa urwandiko rw’uko bishyuye aya mafaranga ari na rwo bajyana muri serivisi ya notariya bagahabwa serivisi bifuza.

Abashaka iyi serivisi bavuga ko bacishwa mu nzira zidakwiye, Manibaho Elie utuye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Yagize ati “Mu karere ka Muhanga kimwe n’ahandi mu Rwanda hose, dusabwa kwishyura kuri banki, tuvuyeyo dusabwa kugana ibiro bishinzwe kwakira imisoro n’amahoro mu karere cyangwa mu murenge, ukabona kujya gusinyisha kwa noteri. Usanga ari nzira ndende.”

Manibaho yakomeje avuga ko hari zimwe muri izi nzira zari zikwiye koroshywa, kuko ngo hari nk’aho usanga banki ziri kure y’ibi biro. Urugero mu karere ka Muhanga, banki ya Kigali yishyurwamo amafaranga iri muri kirometero imwe ugana ku murenge wa Nyamabuye.

Yanavuze ko hari igihe ugera ku murenge cyangwa ku karere bakagusaba gusiga ibyangombwa mu gitondo ukagaruka kubifata nimugoroba, ariko ugatinzwa n’ibyo biro, mu gihe rero abakora muri ibi biro iyo bagize ikibazo ntibaboneke kuri uwo munsi, ngo usanga abashaka iyi serivisi batayihabwa.

Umukumburwa Aline wavuganye na IGIHE yagiye gusinyisha dipolome ye mu murenge wa Gitega yavuze ko nubwo usanga banki zishyurirwamo aya mafaranga zituranye n’umurenge usanga hari igihe ujya muri iyo banki ugasangayo umurongo munini byahura n’uko gusinya ibi byangombwa bikorwa mu gitondo gusa ukaba wacikanwa bikagutwara indi minsi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nkurunziza Idrissa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega yavuze ko kwishyura muri ubu buryo ari gahunda ihuriweho mu gihugu hose, igamije kurinda inyerezwa ry’amafaranga ya Leta yajyaga anyerezwa muri ubu buryo.

Yagize ati “Mu Rwanda hose ni ko bigenda si umwihariko wacu, amafaranga ya Leta ntiyakirwa mu ntoki….. tubona byaranakemuye ibibazo byinshi.”

Nkurunziza yavuze ko akarere ka Nyarugenge, kafunguje konti zakirirwaho aya mafaranga muri banki zose z’ubucuruzi. Abasaba iyi serivisi bagasabwa kwishyura muri izi banki barangiza bakajyana inyemezabwishyu mu biro bishinzwe imisoro n’amahoro mu murenge.

Uvuye muri ibi biro agana kwa noteri guhabwa serivisi yifuza. Nkurunziza yakomeje avuga ko mu murenge wa Gitega begeranyije ibi biro, kugira ngo abasaba iyi serivisi badakererwa.

Gusa ngo ikibazo bahura na cyo ni uko hari bamwe mu basaba iyi serivisi baza nyuma y’amasaha. Hari igihe haba harashyizweho gahunda ya mu gitondo ugasanga bagiye batayibonye bagasabwa kugaruka ku munsi ukurikiyeho, kuko baza amasaha yabo yarangiye.

Nkurunziza yavuze ko biterwa n’akazi kenshi kuko umukozi ushinzwe notariya akora n’akazi kajyanye n’irangamimerere, kandi na ko gasabwamo serivisi nyinshi. Gusa ngo hakomeje gusabwa ko imirenge yakongererwa abakozi muri iyi serivisi akazi kakagenda neza, serivisi zose zigatangwa buri masaha yose y’umunsi.

Serivisi ya notariya iha ibyangombwa ubuziranenge kuko ituma ibyafotowe byabyo bisa n’iby’umwimerere, aho icyangombwa cy’umwimerere kibikwa na nyira cyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages