00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasabiriza igitero bazindukiye i Nyamirambo gufunguza abayisilamu (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 September 2017 saa 01:10
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, ahagana kuri Stade nto ya Kigali yubatse i Nyamirambo, hazindukiye abasabiriza benshi bafunguzaga abayisilamu bajyaga kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo, Eid Al Adha.

Abasabiriza biganjemo abagore wasangaga bamwe bambaye imyambaro ibagaragaza nk’Abayisilamu, bitwaje udufuka duto basaba amafaranga abazindukiye gusenga.

Nubwo umuco wo gusabiriza wamaganwa mu Mujyi wa Kigali, uwageraga i Nyamirambo yatunguwe no kubona abasabiriza benshi baje gushinga iseta ahanyura Abayisilamu. Bimaze no kuba umuco ko ku munsi mukuru nk’uyu bajya kuhategera nk’uko bahabategera iyo basoje igisibo.

Amafoto: Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .