00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 1600 barezwe kugira ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera 2016

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 October 2019 saa 03:20
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko abanyarwanda bagaragarwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagenda bagabanuka uko imyaka igenda ishira indi igataha ariko ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2019, bwakiriye dosiye z’abantu bakekwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1680 ariko ko bavuye mu 114o mu mwaka ubanza bakagera muri 350 muri Kamena 2019.

Iyi shusho y’ubutabera ku bakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragajwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, kuri 3 Ukwakira 2019.

Hari mu muhango wo kumurika ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.

Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya akenshi banga gukoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi nkana, bigatuma abantu badasobanukirwa akarengane bakorewe, bakanakwiza urujijo mu bantu ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bunagaragaza ko hari abaterura ko Jenoside yabayeho kandi hari ibimenyetso bigaragara birimo kugura intwaro zifashishijwe, gutoza interahamwe n’ibindi, gushaka kwerekana ko Jenoside ivugwa gusa n’abari ku butegetsi, abaterura ngo bahakane ko Jenoside yabaye ariko bakayishakira ibindi bisobanuro.

Hari n’abandi bashaka gukinga ibitambaro mu ndorerwamo z’ubutabera, bagerageza gushaka ubushuti mu nzego z’ubutabera mpuzamahanga kugira ngo zibarengere.

Mutangana yavuze ko “Uko tubonana turebeye mu ndorerwamo y’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n’inkiko hano mu Rwanda tubona iki cyaha kigenda kigabanuka.”

Mutangana yavuze ko icyo abanyarwanda bakwiye kumenya ari uko abantu bagezwa imbere y’ubutabera bakurikiranywe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagenda bagabanuka ariko ko badakwiye kwirara.

Ati “Iyo turebye nko guhera mu mwaka wa 2016 kugenza uyu munsi, dosiye zagiye zakirwa z’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo n’ivangura n’amacakubiri, mu 2016 bari byinshi, twakiriye dosiye 1146.”

Muri ayo madosiye yakiriwe n’ubushinjacyaha muri uwo mwaka, ayaregewe inkiko ni 755 ayandi arashyingurwa kubera ko yaburiwe ibimenyetso nk’uko ubutabera bubiteganya.

Mu 2017-2018, Mutangana yavuze ko hakiriwe amadosiye macye cyane ugereranyije n’umwaka wawubanjirije kuko mu 182 yakiriwe bushyikiriza inkiko 104 naho 2018-2019 hari hamaze kwakirwa dosiye asaga 350.

Ati “Ubwo biterwa n’impamvu nyinshi, rimwe na rimwe ubukangurambaga bwagiye bukorwa, ingamba zihari n’uburyo abanyarwanda bagenda bazamuka muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, uko urubyiruko rugenda rugira uruhare mu kwamagana abafite amacakubiri.”

Mutangana yakomeje agira ati “Iyo turebye amaperereza, ibimenyetso, kujya mu nkiko tubona bigenda bigabanuka ariko biracyagaragara muri sosiyete, hari ibyo tudashobora kumenya kuko bitaba byatangajwe.”

Mutangana yavuze ko uko ariko bihagaze mu Rwanda ariko mu gukurikirana ababikorera mu mahanga hakirimo ubutabera bucye cyane.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yavuze ko guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi atari urugamba rw’abanyarwanda gusa.

Ati “Biradusaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga kuko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bacumbikiwe n’ibihugu by’amahanga harimo n’ibitemera ubufatanye bw’u Rwanda, mu rwego rw’ubutabera n’ibidafite amategeko ahana icyaha cya Jenoside.”

Bimwe mu bihugu byakunze gushyirwa mu majwi mu kudindiza ubutabera ku bacyekwaho ibyaha bya Jenoside bicumbikiye harimo u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi.

Mutangana yavuze ko gukurikirana abakorera gupfobya no guhakana Jenoside mu mahanga hakirimo ubutabera bucye cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages