Umuhango wo gusezerera uru rubyiruko wabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017.
Munyemana Ruvuzandekwe Erneste umwe mu banyeshuri warangije mu bwubatsi wahoze acuruza urumugi mu karere ka Kicukiro yavuze ko agiye gutangira akazi agahatana ku isoko ry’umurimo abitewe n’amahirwe yahawe yo kwiga ku buntu.
Yagize ati “Ubu ngiye kwihangira umurimo, sinzapfusha ubusa amahirwe nahawe yo kwiga ku buntu mu gihe hanze bihenze. Nziyunga n’umuryango wanjye ndihira ishuri barumuna banjye. Leta yamvanye ku muhanda aho nacuruzaga urumogi, ubu ngiye kuba umuntu w’umugabo.’’
Sankara Mohamed urangije mu budozi ashima leta yamufashije kwiga akaba ari umudozi, akaba agiye ku isoko ry’umurimo dore ko we na bagenzi be bamaze gushinga koperative.
Ati “Nari maze imyaka itanu nywa urumogi na heroine; ndashima leta yanzanye hano nkiga ntishyura ubu nkaba nzi kudoda ubwoko bwose bw’imyenda.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yashimiye ubuyobozi kudatererana uru rubyiruko nubwo ruba rwaguye mu byaha bitandukanye.
Yagize ati “Mu by’ukuri mukwiye gushima amahirwe mwahawe yo kuba ubuyobozi bwarabibutse, bukumva ko mutaheranwa ngo mumare igihe cyose muri gereza kuko ibyaha mwakoraga byari ibyo guhanirwa muri gereza, none mwahawe amahirwe yo gutozwa mwigishwa indangagaciro , mwigishwa umwuga. Ni amahirwe ataboneka ahandi.’’
Guverineri Munyantwari yasabye abasoje amasomo kujya kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe bubafasha gukora bakiteza imbere, imiryango yabo n’uturere baturukamo muri rusange.
Yagize ati “Ibyo igihugu cyabakoreye kandi kikibakorera mugomba kubyitura mugana mu cyerekezo igihugu kibifuzamo, icyerekezo cyo kwiha agaciro ,kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”
Ikigo Ngororamuco cya Iwawa cyashinzwe mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gufasha kugorora urubyiruko rwitwaye nabi. Kimaze gusohora abanyeshuri 11006 mu byiciro 12, abasoje bwa nyuma bakaba bari 1859 ariko abarangije amasomo bakaba ari 1838 na ho 21 bakaba barasibiye kubera uburwayi.



















TANGA IGITEKEREZO