Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro wabaye tariki ya 24 Gashyantare2016 ku cyicaro cy’Ishuri Hope Vocational Training Center, abarangije amasomo bemeje ko ubumenyi bahawe ari intambwe bagiye gukomerezaho bajya imbere.
Umwe mu basoje mu masomo y’ubwubatsi, Iradukunda Diane, yabwiye IGIHE ko yatangiye kubyaza umusaruro ibyo yize kandi ko bidaciriye aho, ahubwo aziga n’indi myuga itandukanye izamufasha gukomeza intambwe bamuteje.
Ati “Icyo navuga ni uko ubu kwicara byararangiye, nzi kubaka nkamenya aho ibintu byapfiriye n’uburyo byakosorwa kandi ndumva ngiye no kuziga mudasobwa n’indi myuga nkajya mbasha kumenya aho nakura akazi.”
Niyonsenga Violet ati “Ntabwo aho ubuzima bugeze umuntu ashobora kwishingikiriza ku mwuga umwe, nubwo nize kudoda nziga no gukora imisatsi n’ibindi bitandukanye kugira ngo hamwe akazi nikabura mbashe gukora ibindi.”
Umuyobozi w’Ishuri Hope Vocational Training Center, Bugingo Emmanuel, yahamije ko abasoje amasomo babonye ubumenyi buhagije kuko ikigo gifite ibikoresho bihagije ndetse n’abarimu bashoboye, bityo nta rwitwazo babona rwatuma batiteza imbere ngo banahindure ubuzima bw’imiryango yabo.
Ati “Byose barabibonye muri iki kigo, icyo tubasaba ni ukugenda bagakora ndetse bakanahamagarira abandi kuza bakiga imyuga kuko ari ikintu gikenerwa ahantu hose”.
Ushinzwe ubufatanye n’inzego z’abikorera muri WDA, Kagango Diogène yasabye abarangije kwerekana koko niba barize.
Ati “Umwuga ntawe uwumenya igice, iyo uzi kubaka cyangwa kudoda uba ubizi niyo utabizi ntabyo uba uzi. Ni ngombwa ko umurimo mwerekejeho amaboko muwukorana umwete koko mukiteza imbere.”
Mu barangije amasomo yabo harimo 104 bize amasomo y’igihe cy’amezi atandatu ndetse na 129 bize mu gihe cy’umwaka umwe.
Hope Vocational Training Center itanga amasomo mu bwubatsi, kudoda, kubaza, gusudira no gutunganya imisatsi.
Ni ikigo cyashinzwe n’Umunyarwanda uba muri Amerika, Emmanuel Kayinamura Sitaki, mu rwego rwo gushakisha icyateza imbere abana b’u Rwanda batabashije gukomeza amashuri yabo.



















TANGA IGITEKEREZO