00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 200 bamaze gutanga ibirego bashinja Tomtransfers ubwambuzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 January 2023 saa 08:09
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko rumaze kwakira ibirego birenga 200 by’abareze sosiyete yakoraga ubucuruzi bujyanye no kugura no gukodesha imodoka n’inzu ya Tomtransfers bayishinja ubwambuzi.

Ibi bitangajwe mu gihe hashize iminsi mike iyi sosiyete itangaje ko yamaze gufunga imiryango kubera ibyo birego yaregwaga ndetse n’uwayashinze Munyaneza Thomas akaba atakiri mu Rwanda.

Byagarutsweho n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko uru rwego rumaze kwakira ibirego by’abantu barenga 200 bareze iki kigo ubushukanyi, aho bababeshyaga ko bazabatumiriza imodoka mu mahanga bikaza kurangira batazihawe n’amafaranga ntibayasubizwe.

Ati “Ku itariki 5 Ukuboza 2022 twagejeje dosiye y’abarenga 100 bari bareze Tomtransfers mu Bushinjacyaha, nyuma y’aho twakomeje kugenda twakira ibindi birego bigera ku 100 by’abantu yagiye yambura. Murabizi ko yahise atoroka abonye ko abantu batangiye gutanga ibirego ubu ari gushakishwa nk’uwatorotse ubutabera kandi ikirego kiri mu Bushinjacyaha mu nzira y’urukiko.”

Yavuze ko abari kwisanga bashutswe muri ubu bujura bushukana bari mu ngeri zose zitandukanye kuko yaba urubyiruko, abakuze, abize ndetse n’abatarize bose usanga bashukwa.

Kugeza ubu ntabwo ari Tomtransfers kuko RIB iri gukora iperereza ku bari basanzwe bakora ibizwi nka Supermarketing, Cavalon, abakora ibijyanye na BITCOINS, Gold Planning Artificial Intelligence, Binance, Kigali Analytics trade with Diana, P&A Group n’izindi zitandukanye.

Ni gute ikigo cyatangaga icyizere cyisanze mu manga?

Sosiyete ya Tomtransfers yari urugero rwiza rw’ishoramari ryinjiye mu gihugu rivuye mu Bubiligi. Yashinzwe na Munyaneza Thomas wari umaze igihe aba mu Burayi.

Yinjririye mu bucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha ‘apartments’, igaraje na supermarket.

Yafashaga abantu bajyaga bakenera imodoka ariko badafite ubushobozi bwo kuzigura ikazibakodesha mu gihe cyose bifuza cyangwa se bashaka kuzigura badafite amafaranga ahagije bakishyura igice kimwe andi bakazayishyura bayabonye.

Uretse ibyo ariko hari abanyarwanda barenga 100 bari barahawe akazi mu mishinga y’iki kigo itandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko uyu mugabo yihishaga inyuma y’umutaka wo gukora ibyiza ariko agamije gucucura abaturage.

Byagaragajwe ko ibyo kugurira abaturage imodoka bazimutumye bitari byo kuko hari abazitumizaga bakamara amezi runaka bategereje, Munyaneza ugasanga atangiye kuba azikodesha zitaranahagera.

Abarega iki kigo bakomeje kugenda biyongera bigera mu Ukuboza 2022 hamaze kwakirwa iberego by’abantu barenga 100 batandukanye.

RIB yakoze iperereza ariko nyiri iki kigo akimara kumenya ko yarezwe yahise ahunga. Ikirego cyamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ndetse ubu biri mu nzira y’ubutabera.

Nyuma y’iminsi 46 RIB itanze iyi dosiye mu Bushinjacyaha, hamaze kwakirwa ibindi birego birenga 100.

Ibyaha Munyaneza akekwaho birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ubuhemu no gutanga sheki itazigamiwe.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko Munyaneza Thomas akurikiranyweho amafaranga arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Tomtransfers yinjririye mu bucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha ‘apartments’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages