Umuyobozi w’iri shuri, Pasiteri Manirakiza Vital, yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE, ubwo yavugaga ku myiteguro y’iri shuri rigiye gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza ku banyeshuri 2016, mu birori bizaba ku 06 Nyakanga 2019, ku cyicaro cy’iri shuri i Musanze.
Ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizahurirana no gutaha ku mugaragaro inyubako nshya igizwe n’amacumbi y’abakobwa, ibyumba by’amashuri, icyumba mberabyombi n’ibiro by’abayobozi, yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw.
Pasiteri Manirakiza yagize ati “Azaba ari umunsi w’ibyishimo kuri aba banyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri no ku babyeyi, tuboneraho kwibutsa ababyeyi, inshuti n’abandi kuzaza kwifatanya n’abana babo muri ibi byishimo kuko kumara imyaka itatu ukurikirana amasomo ukayarangiza neza ni ibyo kwishimirwa.”
Yanibukije abanyeshuri bagiye kurangiza muri iri shuri ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo mu kazi bazaba bagiyemo, kuko bitabaye ibyo akazi kabo kataramba.
Ati “Niba hari umuntu ukeneye umutekinisiye mu gikorwa runaka, ntabwo azaza yitwaye nk’ikirara yambaye uko abonye, imvugo itanoze n’ibindi by’ikinyabupfura gike, ngo ugiye kumuha akazi abe akikamuhaye. Azagira amakenga akamwime.”
“Rwose ndasaba ababyeyi kudufasha bagaha uburere abana babo buzabahesha icyizere ku bakoresha babo cyangwa bizatuma bavamo ba rwiyemezamirimo bashoboye kuko utiyoboye ntiyayobora abandi.”
Avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi zo kumva ko umwuga wigwa n’abananiwe andi masomo, ataribyo kuko ahubwo bisaba abanyeshuri b’abahanga.
Ati “Ntiwafata hoteli igezweho cyangwa indi nyubako y’agaciro ngo uyihe umuswa ayishyiremo umuriro w’amashanyarazi kuko ntiyabishobora, bisaba ubuhanga n’inzira nyinshi; ntabwo yakubaka inzu iri ku rwego rwa miliyoni zirenga 10Frw ngo ayishobore ari umuswa, bisaba ubuhanga.”
“Ababyeyi nibumve ko umwuga ari ingenzi, ubu turimo no gutegura aho abanyeshuri bazajya bitoreza ibyo biga, Muhabura Incubation Center, bakajya bahabona amakuru yose bakeneye yazabafasha kujya ku isoko ry’umurimo ari ba bandi bifuzwa.”
Muhabura Integrated Polytechnic kandi ifite laboratwari ipima ubutaka n’ibikoresho by’ubwubatsi, yanahawe impamyabushobozi yo kurwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, ari nayo yemerewe gupima ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze ryubatswe mu 2014 n’Itorero Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Shyira. Ryatangiranye abanyeshuri 47, ubu rimaze kugira abanyeshuri 1320.
Rrifite intego yo guhugura no kwigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro, kugira ngo abanyeshuri bazavemo abakenewe ku isoko ry’umurimo na barwiyemezamirimo bo ku rwego rwo hejuru.



















TANGA IGITEKEREZO