00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 250.000 basubiye mu byabo: Ishusho nshya y’urugamba rwa RDF i Cabo Delgado

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 December 2023 saa 07:18
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Rwivanga Ronald, yavuze ko abaturage basaga ibihumbi 250 bari baravanywe mu byabo n’intambara zatewe n’ibyihebe muri Cabo Delgado, bamaze gusubira mu ngo zabo nyuma y’uko ibintu bitangiye gusubira mu buryo.

  • Ubuzima bwaragarutse muri Cabo Delgado mu bice bigenzurwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda
  • Hotel zongeye gukora
  • Abanyeshuri bariga n’ibitaro birakora
  • Ibyambu byongeye gufungurwa
  • Ikibuga cy’Indege cya Mocimboa da Praia cyarasanwe

Kuva muri Nyakanga 2021, ni bwo Ingabo na Polisi y’u Rwanda byagiye muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarabaye isibaniro kubera Umutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah wayigabije guhera mu 2017.

Jamaat Ansar al-Sunnah ni Umutwe w’Iterabwoba ukorana bya hafi na Islamic State. Ugizwe n’abanyagihugu n’abandi bavuye hanze, bahuriye ku ngengabitekerezo ituma bafata uwo badahuje imyumvire nk’umwanzi wabo.

Ibyihebe byo muri uyu mutwe byayogoje Cabo Delgado ndetse byica abaturage benshi bibaciye umutwe. Byatumye benshi bahunga, bava mu byabo ndetse aho bari batuye hasigara ari amatongo.

Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Rwivanga Ronald, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2023, yagarutse ku buryo Ingabo z’u Rwanda zinjiye mu mikoranire na Mozambique mu guhashya ibyihebe n’umusaruro bimaze gutanga.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zimaze imyaka igera kuri itatu aho zatanze umusanzu wo guhashya ibyihebe bigatuma ubuzima bwongera kugaruka nyuma y’igihe.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko imyitwarire y’ibyihebe yo kwica abantu bibaciye imitwe no kwangiza ibikorwaremezo idakwiye guhabwa intebe.

Ati “Leta ya Mozambique n’u Rwanda byumva ko iyo mikorere itari yo. Ahantu hose tuba turi twumva ko haba hari impamvu ifatika y’uru rugamba. Ntabwo waba uca imitwe y’abantu, wangiza ibikorwaremezo, ngo wumve ko atari ikintu gifatika. Basangaga abaturage bakabatwara ku ngufu, ntabwo biba byoroshye gutsinda umuntu ufite impamvu ifatika. Bo nta mpamvu ifatika bari bafite.’’

Jamaat Ansar al-Sunnah igizwe n’uruhererekane rw’imitwe irimo n’ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro, uyu mutwe wafashe uduce dutandukanye twiganjemo ututari dutuwe cyane. Winjiriye mu Ntara ya Cabo Delgado, ukomereza mu Karere ka Nampula.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu rugamba rwo guhashya uyu mutwe w’ibyihebe, babanje kubirukana bahereye “mu birindiro bikomeye byari bifite, ahari icyicaro cyabyo n’aho byateguriraga ibikorwa by’iterabwoba.’’

Ati “Mu byakozwe harimo kongera kubohoza Palma, gusubukura imirimo ya Sosiyete Total Energies yo mu Bufaransa.’’

Ingabo z’u Rwanda zagiye zinakora ibikorwa bihuriweho n’Ingabo za Mozambique n’iza SADC zoherejwe mu butumwa bwiswe SAMIM, byasize zikurikiranye ibyihebe aho byahungiye mu duce twa Maidumbe na Mbau, aho byatorezwaga.

Ati “Twabikuye mu birindiro byabo bikomeye kugeza n’aho byitorezaga. Byahungiye mu Majyepfo ya Mozambique, byambuka Umugezi wa Messalo bigana mu Karere ka Macomia mu rindi shyamba ryitwa Catupa.’’

“Twafatanyije n’Ingabo za Mozambique n’iza SADC, ndetse tubyirukana mu Ishyamba rya Katupa. Bahise bahungira mu majyepfo.’’

Yagaragaje ko ubu bisa n’ibyacitse intege, bisigariye gusa ku kugaba udutero shuma mu dusantere duturiye iryo shyamba ariko tutatuma byigarurira nk’agace runaka.

Ati “Kugeza ubu muri Mocimboa da Praia na Palma nta bitero biherukayo, udutero twabaye ni utwagabwe hafi y’Umugezi wa Messalo uri hagati ya Mocimboa da Praia na Macomia. Ubu ibyihebe bishobora kugaba ibitero ahatari ingabo ariko muri rusange uburenganzira bwo kwidegembya bwarahungabanyijwe.’’

RDF yagabye ibitero bitatu ku bufatanye na SADC, aho bakuye inshuro ebyiri ibyihebe mu birindiro byarimo, bikwira imishwaro.

Mu mashyamba byahungiyemo, habarurwa ko basaga 250 ariko bagiye batatana gusa urugendo rwo kubahozaho ijisho no kubahashya burundu rurakomeje.

Agahenge karabonetse i Cabo Delgado

Nyuma y’ibikorwa byo kugarura amahoro, ubu abaturage basubiye mu byabo ndetse inzego z’ibanze zishishikariza n’abakiri mu mashyamba gutahuka.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko ibikorwa bihuriza hamwe abaturage nk’umuganda rusange ari gihamya ko benshi batashye ndetse bizanakangurira abandi kubikora.

Yavuze ko n’ibyihebe byifuza gutaha babiha ikaze kuko n’abaturage na bo “barinzwe cyane n’umutekano wabo ucunzwe bikwiye.’’

Ati “Amateka yatwigishije ko mu kubaka ubumwe bwa sosiyete ugomba kwiga ku kongera gusubiza mu buzima busanzwe abemeye kwigarura. Twakiriye benshi bagarutse kandi bafashwe neza. Ni ingenzi kuri twe kandi dufite ubuhamya iwacu ko bikora.’’

Kugeza ubu, muri Cabo Delgado abasaga ibihumbi 250 baratashye. Ati “Mu ntara yose, imibare dufite [y’abatashye] ni hagati 250.000- 300.000 bangana na ½ bavuye mu ntara [bari bahunze]. Muri Palma na Mocimboa da Praia nibura kugera kuri 80% basubiye mu byabo.’’

Igihe RDF izamara muri Mozambique

Brig Gen Rwivanga yavuze ko nta giciro cy’amafaraga wabona waha intambara yo kurengera ubuzima bw’umuntu w’inzirakarengane.

Yavuze ko kuba RDF na Polisi y’Igihugu biri muri Mozambique atari ngombwa ko bitangirwa ibisobanuro kuko byumvikana.

Ati “Intambara irahenda ariko gutakaza ubuzima birahenda cyane. Twizera ko iyi ari impamvu yumvikana kandi dukwiye twese gutangaho umusaruro.’’

Yavuze ko mu gihe Ingabo z’u Rwanda zizaba zitakiri muri Mozambique, hatangiye gutekerezwa ikizakurikiraho.

Ati “Turi gutera intambwe zitandukanye mu gutanga ubufasha bugamije kubaka urwego rw’umutekano ruhamye. Nta gihe ntarengwa ariko turi kubaka ubushobozi ku buryo igihe tuzafata icyo cyemezo, bazashobora kwicungira umutekano ubwabo.’’

U Rwanda ruheruka guha imyitozo Abanya-Mozambique 150 bahawe amasomo y’abo mu mutwe w’ingabo zihariye ‘Special Force’.

Brig Gen Rwivanga avuga ko iyo yari intangiriro ariko bifuza gutoza abashobora gutoza abandi ku buryo bahererekanya ubwo bumenyi.

Lt Col Innocent Seminega ukuriye Ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’u Rwanda muri Mozambique, yavuze ko ibyihebe byacitse intege nyuma yo kugabwaho ibitero ndetse ubuzima bwongeye kugaruka ndetse n’imishinga migari irimo n’uwa Total y’Abafaransa yongeye gusubukurwa.

Ubu abaturage barema amasoko, bakitabira umuganda n’ibindi bikorwa bihuza benshi.

Urebye imbogamizi zari zihari ubwo RDF yatangiraga urugamba rwo guhashya ibyihebe zarimo iyangirika ry’ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’iminara ya internet itarakoraga, indi yarangijwe.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko “Ubu byinshi bisa n’ibyagarutse, mufite telefoni zanyu, internet irahari. Biroroshye gukora muri iki gihe, ugereranyije n’uko byari bimeze.’’

Yanagaragaje ko kuba barageze mu mujyi nta bantu bawurimo byari ikibazo ariko ubu abaturage baragarutse ku buryo bituma habaho imikoranire mu guhashya burundu ibyihebe.

Ibikorwa by'ubucuruzi byarasubukuwe ku baturage bubakiwe isoko n'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda
Abasirikare b'u Rwanda bagaruye umutekano mu gace kari karigariwe n'ibyihebe
CP Yahaya Kamunuga uyoboye Abapolisi b'u Rwanda bari muri Mozambique
Abaturage barenga 200 bahawe serivisi z'ubuvuzi n'Ingabo z'u Rwanda ku munsi umwe
Icyambu cya Mocimboa da Praia cyaravuguruwe ku buryo bugaragara ndetse gisigaye cyifashishwa
Ikibuga cy'Indege cya Mocimboa da Praia cyarasanywe ubu cyakira indege
Abaturage bahabwa serivisi z'ubuvuzi bigizwemo uruhare n'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda
Umuhuzabikorwa w'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Alex Kagame, yavuze ko ibyihebe byatsinzwe, ibitishwe bigahunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages