RCS ivuga ko ari igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge n’intambwe mu rugendo rwabo rwo kugorora abakoze ibyaba. Ni igikorwa bafatanyamo na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’umuryango ufasha abagororwa guhinduka ‘Prison Fellowship’ n’abandi bafatanyabikorwa.
Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG George Rwigamba, yavuze ko nyuma y’uko abagororwa banditse basaba, hakurikiraho gutegura impande zombi.
Ati “Iyo bamaze kubigenza gutyo dufata umwanya dufatanyije n’abafatanyabikorwa, tukabanza kureba niba abikuye ku mutima, tukongera tugafata umwanya wo kureba wa wundi agiye gusaba imbabazi kugira ngo tumutegure.”
Abasaba imbabazi babanza kwigishwa harebwa niba basabye imbabazi babyemera koko, bivuze ko ujya gusaba imbabazi na we ategurwa kimwe n’uzisabwa. Abasabye imbabazi nibo bafasha abandi guhinduka.
CG George Rwigamba ati “Ni urugendo rutari urw’umunsi umwe rushobora gutwara igihe ariko ni urugendo rwiza.”
Gusaba imbabazi ku bagororwa bitanga icyizere kuri gahunda ya Guverinoma zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda no gutanga ubutabera bwunga. RCS igaragaza ko bagenda biyongera mu gihe n’ubundi umubare utari muto w’abakoze Jenoside ugiye gusoza ibihano.
Imibare ya RCS yerekana ko abagejejwe imbere y’ubutabera kubera icyaha cya Jenoside, ari ibihumbi 120 barimo ababaye abere, abahamwe n’ibyaha bagafungwa bakaza kurangiza ibihano bagataha n’abarenga ibihumbi 27 bakiri muri gereza benda gusoza ibihano byabo.
Kugeza mu Ukwakira 2019, igipimo ku bumwe n’ubwiyunge kigaragaza ko Abanyarwanda bateye intambwe mu bumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 92.5%. Biteganyijwe ko iki gipimo kizaba kiri kuri 96% mu 2024.


















TANGA IGITEKEREZO