Kuri uyu wa Kane nibwo UNIK yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya cyenda, ku barangije amasomo barimo abagore 366 n’abagabo 361, barangije mu mashami atatu ariyo uburezi, imari n’icungamutungo n’abize ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UNIK, Prof. Karuranga Gahima Egide yasabye abanyeshuri barangije amasomo kwigaragaza ku isoko ry’umurimo, kuko ubumenyi bahawe bubibashoboza.
Ati “Mugende mutubere intumwa nziza, muhangane n’abandi ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi, kuko ubumenyi twabahaye bubemerera no guhangana ku isoko mpuzamahanga. Ikindi mwibuke kutubera abafatanyabikorwa beza aho muzajya hose.”
Murinzi Joseph wavuze mu izina rya bagenzi be barangije amasomo, yashimiye abarimu n’abayobozi b’iyi kaminuza, abizeza ko batazabakoza isoni ku isoko ry’umurimo.
Murekatete Dative warangije amasomo mu icungamuungo, avuga ko ubumenyi yahawe agiye kubukoresha mu gufatanya n’abandi kwihangira umurimo aho gukorera abandi.
Ati "Nza kwiga hano ntibyari byoroshye ariko ndashima Imana inshoboje kwiga nkarangira, ndizera ko ubumenyi nkuye hano ngiye kubukoresha nihangira umurimo ku buryo nanjye ntanga akazi aho kujya kugasaba abandi."
"Ngiye gushyira hamwe na bagenzi bange dukore umushinga uzatanga akazi aho dukomoka."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, yabwiye abarangije ko bakwiye gukoresha neza ubumenyi bahawe bakabubyaza umusaruro kuko ari cyo leta ibategerejeho.
Ati “Ubumenyi bufite ireme mukuye muri iyi kaminuza buzabafashe mu byo mugiye kujyamo byose, buzabafashe kandi no mu guteza imbere imiryango yanyu ndetse n’igihugu.”
“Icyo imiryango yanyu n’abanyarwanda babitezeho ni ubujyanama no kuba intumwa nziza zabo, mugende mufashe abandi guhindura imyumvire ya bamwe na bamwe kugira ngo twubake igihugu cyiza, mufashe n’urubyiruko kwibumbira mu makoperative.”
Yabasabye kandi kwirinda kurangwa n’ubusinzi no kuba umutwaro kuri polisi ahubwo bakaba indashyikirwa muri bagenzi babo bagiye gusanga ku isoko ry’umururimo.
UNIK ihrerereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ikanagira ishami mu Karere ka Rulindo.
Yatangiye mu 2003, ikaba imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 8834.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buteganya gutangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu gihe cya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO