Mukantaganzwa Domitilla, wari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahuye na zo Inkiko Gacaca zigitangira, harimo kuba byarasabye gusimbuza abagera ku 46,000 mu Nyangamugayo 60,000 batangiranye, kuko byagaragaye ko bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ibi Mukantaganzwa yabitangaje kuri uyu 5 Mata 2024, mu Nama Mpuzamahanga ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yahurije hamwe abanditsi, abanyamakuru, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo mu Rwanda no mu mahanga, aho baganira ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside n’uruhare rwabo mu kumvikanisha ijwi ry’Abanyarwanda ku isi yose.
Ati “Ikindi cyatugoye ni inyengabitekerezo ya Jenoside yari igihari ku rwego rukomeye, abantu bamwe bajyaga gutera ubwoba izo nyangamugayo no kwica abacitse ku icumu, bakajya kwica abashakaga gutanga ubuhamya. Umwaka wa mbere wari umwaka mubi cyane, abacitse ku icumu benshi barishwe n’imitungo yabo irangizwa,”
“Ikindi ni uko imiryango mpuzamahanga itabyumvaga na busa, benshi bazaga kumbaza ibibazo, abandi bakambwira ko ibyo ntacyo bizatanga, bakavuga bati abo bantu ni benshi ntibyakunda nimubabarire birangire, abandi bagashaka gupfobya Jenoside, bayita amazina nk’aho ari ibintu bisanzwe.”
Yavuze ko batahwemye guhamagarira iyo miryango mpuzamahanga kuza kureba uko bikorwa ndetse no kureba uburyo bari bagihanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari igihari ku buryo byari bikenewe ko hatangwa ubutabera buboneye.
Mu cyateye imbaraga Inkiko Gacaca byatumye zibasha kugera ku ntego zazo, Mukantaganzwa yavuze ko ari uko hari ubushake bw’ubuyobozi, akaba ari byo byabahaye imbaraga zo gukomeza n’ubwo hari abatarabiciraga akari urutega.
Ati “Perezida wa Repubulika ubwe yabyinjiyemo, igihe twatangiriraga mu duce tumwe dusuzuma imikorere yazo yari ahari ni we wabifunguye, ndetse tubigejeje ku rwego rw’igihugu nabwo abijyamo, yari abirimo cyane, akatubwira ko tugomba kubigeraho nta kabuza.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge rutari rwarigeze rugira itegeko rihana Jenoside, hakaba ari yo mpamvu ku itariki ya 30 Kanama 1996, hashyizweho itegeko rihana Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside bahanwe.
Yongeyeho ko n’ubwo iryo tegeko ryashyizweho ariko kuko abagombaga kuburanishwa ku byaha bya Jenoside bari benshi, hagombye gushakwa ubundi buryo budasanzwe, kuko nko mu mpera za 2002 abari bafungiye ibyaha bya Jenoside barengaga ibihumbi 104, mu gihe abari bafungiye ibindi byaha bari nk’ibihumbi 12 gusa.
Ati “Kubaburanisha rero mu buryo bukwiriye mu gihe gikwiriye , ni ibintu bitari gushoboka, ari yo mpamvu rero byabaye ngombwa ko twifashisha ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane ari bwo Gacaca, bukaba bwaratumye izo manza zishoboka.”
Umwanzuro wo gushyiraho Inkiko Gacaca wavuye mu nama yabereye mu Urugwiro mu 1998 na 1999, kugira ngo habashe kuburanishwa abagize uruhare muri Jenoside, kuko byagaragaraga ko iyo hakoreshwa uburyo busanzwe byari gutwara imyaka isaga 100 kugira ngo bose baburanishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!