00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 76% mu Nyangamugayo za mbere za Gacaca bari barakoze Jenoside

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 5 April 2024 saa 01:44
Yasuwe :

Mu babaye Inyangamugayo za mbere z’Inkiko Gacaca, abagera kuri 76% byagaragaye ko bari barakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse hasabwa ko bahita basimbuzwa kugira ngo na bo bakurikiranwe ku byaha bakoze.

Mukantaganzwa Domitilla, wari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahuye na zo Inkiko Gacaca zigitangira, harimo kuba byarasabye gusimbuza abagera ku 46,000 mu Nyangamugayo 60,000 batangiranye, kuko byagaragaye ko bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ibi Mukantaganzwa yabitangaje kuri uyu 5 Mata 2024, mu Nama Mpuzamahanga ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yahurije hamwe abanditsi, abanyamakuru, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo mu Rwanda no mu mahanga, aho baganira ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside n’uruhare rwabo mu kumvikanisha ijwi ry’Abanyarwanda ku isi yose.

Ati “Ikindi cyatugoye ni inyengabitekerezo ya Jenoside yari igihari ku rwego rukomeye, abantu bamwe bajyaga gutera ubwoba izo nyangamugayo no kwica abacitse ku icumu, bakajya kwica abashakaga gutanga ubuhamya. Umwaka wa mbere wari umwaka mubi cyane, abacitse ku icumu benshi barishwe n’imitungo yabo irangizwa,”

“Ikindi ni uko imiryango mpuzamahanga itabyumvaga na busa, benshi bazaga kumbaza ibibazo, abandi bakambwira ko ibyo ntacyo bizatanga, bakavuga bati abo bantu ni benshi ntibyakunda nimubabarire birangire, abandi bagashaka gupfobya Jenoside, bayita amazina nk’aho ari ibintu bisanzwe.”

Yavuze ko batahwemye guhamagarira iyo miryango mpuzamahanga kuza kureba uko bikorwa ndetse no kureba uburyo bari bagihanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari igihari ku buryo byari bikenewe ko hatangwa ubutabera buboneye.

Mu cyateye imbaraga Inkiko Gacaca byatumye zibasha kugera ku ntego zazo, Mukantaganzwa yavuze ko ari uko hari ubushake bw’ubuyobozi, akaba ari byo byabahaye imbaraga zo gukomeza n’ubwo hari abatarabiciraga akari urutega.

Ati “Perezida wa Repubulika ubwe yabyinjiyemo, igihe twatangiriraga mu duce tumwe dusuzuma imikorere yazo yari ahari ni we wabifunguye, ndetse tubigejeje ku rwego rw’igihugu nabwo abijyamo, yari abirimo cyane, akatubwira ko tugomba kubigeraho nta kabuza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge rutari rwarigeze rugira itegeko rihana Jenoside, hakaba ari yo mpamvu ku itariki ya 30 Kanama 1996, hashyizweho itegeko rihana Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside bahanwe.

Yongeyeho ko n’ubwo iryo tegeko ryashyizweho ariko kuko abagombaga kuburanishwa ku byaha bya Jenoside bari benshi, hagombye gushakwa ubundi buryo budasanzwe, kuko nko mu mpera za 2002 abari bafungiye ibyaha bya Jenoside barengaga ibihumbi 104, mu gihe abari bafungiye ibindi byaha bari nk’ibihumbi 12 gusa.

Ati “Kubaburanisha rero mu buryo bukwiriye mu gihe gikwiriye , ni ibintu bitari gushoboka, ari yo mpamvu rero byabaye ngombwa ko twifashisha ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane ari bwo Gacaca, bukaba bwaratumye izo manza zishoboka.”

Umwanzuro wo gushyiraho Inkiko Gacaca wavuye mu nama yabereye mu Urugwiro mu 1998 na 1999, kugira ngo habashe kuburanishwa abagize uruhare muri Jenoside, kuko byagaragaraga ko iyo hakoreshwa uburyo busanzwe byari gutwara imyaka isaga 100 kugira ngo bose baburanishwe.

Domitilla Mukantaganzwa, Eric Gillet, Karine Bourdié, Michèle Hirsch, Dr. Charles A. Adeogun-Phillips batanze ikiganiro cyagarutse ku nzira y’ubutabera nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko zimwe mu mbogamizi Gacaca yahuye na zo igitangira ari uko benshi mu Nyangamugayo na bo bari baragize uruhare muri Jenoside
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Gacaca yabaye igisubizo ku butabera bwihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages