00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 80 barangije Iwawa bakiriye agakiza

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 17 February 2016 saa 09:00
Yasuwe :

Itorero ry’Aba-Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ryabatije abanyeshuri basaga 80 nyuma yo kwemera kwakira umwami no gucengerwa n’ijambo ry’Imana bakemera kubatizwa mu mazi menshi.

Ubusanzwe ikigo cya Iwawa kijyanwamo abana b’inzererezi, abanywi b’ibiyobyabwenge n’abandi bafite imico n’imyitwarire ishobora kugira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Nk’uko byasobanuwe n’inzego zitandukanye,iki gikorwa cyo kubatiza bamwe mu barangije Iwawa cyaturutse mu ivugabutumwa ryakorezwe aho bigishwaga ijambo ry’Imana, bagahabwa Bibiliya ndetse n’indirimbo zibafasha kuramya no guhimbaza Imana.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 , nibwo iri torero ryatangije ibikorwa bitandukanye ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), aho batangiye kwigisha aba bana gusoma, kwandika no kubara ari nako babihuza n’ivugabutumwa.

Umuyobozi ushinzwe inyigisho z’abakuze muri ADEPR,Theogene Hakuzwumuremyi, avuga ko iri torero ryakoze akazi gakomeye mu kwigisha gusoma, kwandika no kubara .

Mu bijyanye n’ivugabutumwa hatanzwe Bibiliya ibihumbi bitatu n’ibitabo by’indirimbo ijana.

Hakuzwumuremyi avuga ko izi nyigisho zagaruye bamwe ku Mana kuko abagera kuri 80 bemeye kubatizwa mu mazi menshi mu cyumweru gishize.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya IWAWA, Niyongabo Nicholas avuga ko bishimira uruhare rw’iri torero rwaba urwo gufasha urubyiruko ruri muri iki kigo ndetse no kurusubiza mu buzima busanzwe.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yavuze ko abana bari IWAWA baba bakeneye gufashwa haba mu bijyanye n’ivugabutumwa bibafasha kuzinjira mu buzima busanzwe, kandi ko bimaze kugaragara ko abantu bumvira abanyamadini cyane.

Yagize ati “Iyo dukoresha gahunda zisanzwe za Leta hanyuma abavugabutumwa nabo bakatwunganira, usanga rimwe na rimwe abo tubwira bumvira cyane Abavugabutumwa”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) Jean Philbert Nsengimana, avuga ko ikigo cya Iwawa gishinzwe ibintu bitatu, birimo gukumira impamvu zituma urubyiruko ruriyo rujya mu biyobyabwenge, kugorora ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Usibye kwigisha, gusoma kwandika no kubara ndetse n’ivugabutumwa, ADEPR izafasha abana bagera kuri 15 batazi ababyeyi babo gusubira mu buzima busanzwe.

Abayobozi batandukanye bafata ifoto y'urwibutso n'abana barangije Iwawa
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana (uwa kabiri ibumoso) na Minisitiri Uwacu Julienne
Abana bagororerwa Iwawa berekana imwe mu mikino ngororamubiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages