Muri abo harimo abanyeshuri 98,268 bakora ibisozi icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye barimo abakobwa 53,618 naho abasoza icyiciro cya Kabiri ni 44,037, barimo abakobwa 23,536. Biyongereyeho 9, 098 ugereranyije n’abakoze mu 2016.
Ubwo yatangirizaga ibizamini mu Karere ka Kicukiro, ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Remera Protestant cyakoreyeho abanyeshuri 399 bo mu cyiciro rusange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, yavuze ko habonetse umwanya uhagije wo gutegura ikorwa ry’ibizamini ku buryo bazakora nta kibazo na kimwe.
Yavuze ko igihe abanyeshuri binjiyemo gihanzwe amaso n’abantu benshi kumenya uko bazitwara.
Yagize ati “Uyu ni umwanya abanyeshuri, abana bacu, b’Abanyarwanda baba babonye kugira ngo bishyure buri wese wagize uruhare kugira ngo bagire aho bagera uyu munsi harimo Igihugu gishora byinshi kugira ngo abana bacu tubigishe; ababyeyi babareberera bakabafasha ibyo igihugu kidashoboye kubafasha kugira ngo ubwo bwunganizi nabwo bugaragare mu cyatuma abana biga neza kandi bagatsinda; abarezi babo badahwema kubigisha bashyizeho umwete. Buri wese uyu munsi afite igishyika cyo kureba uwo mwana yahaye icyo amugomba icyo agiye kumwishyura.”
Yakomeje asaba abanyeshuri kwirinda ingeso mbi zirimo gukopera n’ibindi bishobora kubabuza amahirwe yo gukora no kurangiza ibizamini neza.
Munyakazi yananenze abagifite umyumvire mibi ku banyeshuri bize mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bavuga ko adatanga uburezi buri ku rwego rumwe n’ubutangirwa mu mashuri acumbikira abanyeshuri. Yashimangiye ko kuri ubu ayo y’abiga bataha asigaye aza ku isonga mu gutsinda ibizamini kuko Leta iyitaho iyaha ibikoresho n’abarimu babishoboye.
Abanyeshuri nabo bagaragaje ko bateguwe neza. Umwe muri bo, Mukiza Pius, yabwiye IGIHE ati “Ibizamini nabyiteguye neza kandi nizeye ko ibizamini byose biba ari kimwe, uretse ko bimwe babyita ibya Leta bigategurwa kugira ngo barebe aho tugeze tunajye mu kindi cyiciro. Nta bwoba mfite ni kimwe n’ibindi bizamini nzabitsinda.”
Ku ngengabihe y’ikorwa ry’ibizamini by’uyu mwaka ku barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri, bitegenijwe ko bikorwa kuva kuwa 21 Ugushyingo kugeza kuwa 1 Ukuboza 2017. Hakazakorwa ibizamini 11 ku biga mu cyiciro rusange; 20 mu mashami 15 y’inyigisho rusange ndetse n’ibizamini 20 mu mashami ane y’inderabarezi.
Inkuru irambuye ni mukanya…



















TANGA IGITEKEREZO