Catchyz ni urubuga rw’ikigo Catchyz Holding cy’i Dubai gifite icyicaro mu Rwanda, rwamaze guhindura isoko ry’igura n’igurisha, ku buryo umuntu ashobora kugura, kugurisha no gutiza binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga atavuye aho ari.
Ubaye warigeze kugira ikintu ushaka kugurisha utagikoresha ukakiburira umuguzi kuko utazi aho wamusanga, cyangwa ufite icyo ushaka kugura hakitambikamo umukomisiyoneri ugucisha akayabo nibwo wakumva neza akamaro ka Catchyz.
Uru rubuga rwari rumaze gushinga imizi mu Burundi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu 2020 nibwo rwatangiye gukorera mu Rwanda.
Umuyobozi wa Catchyz Holding, Mohammad Hammad, yavuze ko mu 2019 aribwo iki kigo cyabonye raporo yavugaga ku bukungu bw’u Rwanda bagatangira kurwigaho babona ko hakenewe isoko ryo kuri internet.
Ati “Twamenye u Rwanda kubera internet nyuma turakurikirana tubona ruri kuzamuka mu bukungu nibwo twaje kurusura twiga isoko ry’ibyo twakora.”
“Mu byo twabonye mbere nta soko ryo kuri internet ryari rihari kandi ni ingenzi kuri buri gihugu kurigira nibwo twahise dutangira Catchyz .”
Catchyz imaze imyaka itatu ikorera mu Rwanda aho buri muntu wese ashobora gufunguraho konti akaba yagurishirizaho, akagura cyangwa agatira, akanatiza.
Kuri uru rubuga habonekaho ibicuruzwa bitandukanye birimo ibikoresho byo mu nzu, imyambaro, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Mohammad Hammad yavuze ko mu gihe bamaze bakora byibuze ku kwezi abasaga 250 bahaha binyuze kuri uru rubuga, yemeza ko icyabafashishije kubageraho ari umwihariko binjiranye ku isoko.
Ati “Itandukaniro riri hagati ya Catchyz n’andi masoko yo kuri internet ni uko niba ushaka kugura ikintu ubonyeho ushobora kugisura ukamenya uko kimeze kuri wa wundi ukigurisha mukivuganira.”
“Twebwe ntabwo tuza hagati y’ugura n’ugurisha, icyo dukora ni ukubahuza, ibindi byose murabyivuganira kandi nta giciro tubasaba.”
Yakomeje avuga ko banejejwe n’urwego bamaze kugeraho kandi ko bazakomeza kwagura ibikorwa byabo no mu bindi bihugu.
Ati “Tumaze kuba isoko rikomeye rikorera kuri internet kandi twishimiye kuba turi gufasha abantu gukorera amafaranga binyuze muri ubu buryo. Tuzakomeza kwaguka tugera no mu bindi bihugu ariko tugenda nk’ikigo cyo mu Rwanda.”
Kugeza ubu Catchyz Holding imaze gushora asaga miliyari 2Frw mu Rwanda mu bucuruzi butandukanye , yahanze imirimo 45. Mu mpera za 2024 irateganya kuba ifite abakozi basaga 150 bitewe no kwagura ibikorwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!