00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga ibihumbi ijana batorotse igisirikare cya Ukraine

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 30 October 2024 saa 01:20
Yasuwe :

Umudepite wo muri Ukraine, Anna Skorokhod yatangaje ko abasirikare basaga ibihumbi ijana b’icyo gihugu batorotse intambara igihugu cyabo cyaboherejemo kurwana n’u Burusiya.

Skorokhod yavuze ko imiyoborere mibi no gufatwa nabi ari bimwe mu byaciye intege abasirikare baba abari ku rugamba n’abashishikarizwa kwinjiramo.

Aganira na Novyny.LIVE TV yagize ati “Sinkubwira umubare nyawo w’abasirikare batorotse ariko bari hejuru y’ibihumbi ijana.”

Yavuze ko amaze igihe yakira ibibazo by’abasirikare bari ku rugamba, aho bamubwiye ko abayobozi babo bakuru batabitayeho ndetse bataza kubaha akanyabugabo ku rugamba.

Ati “Umuntu wari usanzwe yifitiye iduka, ni iki cyatuma ajya mu ndaki kurwana mu gihe abamukuriye bibereye kure y’aho urugamba ruri? Wasobanura gute uburyo abantu batarenze 10% na 15% by’abasirikare bose, aribo bonyine boherezwa ku rugamba?”

Hashize igihe bivugwa ko benshi mu basirikare ba Ukraine barambiwe intambara bamazemo imyaka isaga ibiri, aho kuva icyo gihe hari n’abatarasimburwa ngo bajye kureba imiryango yabo.

Abasirikare kandi bavuga ko bakora amasaha menshi barwana, bamwe ntibahabwe n’igihe gihagije cyo kuruhuka.

Muri Kanama uyu mwaka, Inteko ya Ukraine yatoye itegeko riha imbabazi abasirikare batorotse bwa mbere bagafatwa ariko bakaba bemera gusubira mu ngabo.

Abasaga ibihumbi ijana batorotse igisirikare cya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages