Ibi ni ibikubiye muri raporo y’ibikorwa byo gufasha abatishoboye byakozwe na Caritas Rwanda mu 2025.
Mu 1962 ni bwo umuryango Caritas Rwanda washinzwe na Kiliziya Gatolika, ugamije kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, kugeza serivisi z’ubuzima ku badashobora kuzigeraho ndetse n’iterambere ry’abaturage muri rusange.
Raporo y’uyu muryango igaragaza ko amafaranga yifashishijwe mu bikorwa by’urukundo byo gufasha ukora aturuka ku bantu baba bitanze bagatanga amafaranga yo gufasha abatishoboye mu gihugu.
Ahandi aya mafaranga aturuka ni ku bafatanyabikorwa batandukanye baba bakorana n’uyu muryango aho bayigenera inkunga yo gufasha abatishoboye.
Iyi raporo igaragaza ko amafaranga yaturutse mu kwezi kw’impuhwe z’Imana kwa Kanama yageze kuri miliyoni zirenga 239 Frw mu 2025 avuye kuri miliyoni zirenga 165 Frw zatanzwe mu 2024, ni ukuvuga ngo amafaranga yo gufasha abatishoboye yatanzwe yiyongereyeho 45% mu mwaka umwe.
Diyosezi ya Ruhengeri niy o yaje imbere y’izindi zose mu Rwanda mu gutanga amafaranga muri uku kwezi kw’impuhwe z’Imana kuko yatanze miliyoni 48,8 Frw akaba yariyongereyeho 20,4% yayo yatanze mu 2024.
Diyosezi ya Nyundo ikurikiraho kuko yo yatanze miliyoni 40,3 Frw, iya Kigali itanga 36,3 Frw, iya Kabgayi yo yatanze 31,3 Frw.
Muri diyosezi ya Cyangugu ho hatanzwe miliyoni zirenga 25 Frw, Gikongoro hatangwa miliyoni 24,2 Frw, ni mu gihe mu ya Butare ho batanze miliyoni 10 Frw, iya Byumba itanga miliyoni 7 Frw.
Ibikorwa bya Caritas Rwanda mu 2025 byibanze ku buvuzi
Mu 2025, Caritas Rwanda yafashije abantu barenga miliyoni 1,15 kubona serivisi z’ubuvuzi binyuze mu bitaro 121 bishamikiye kuri Kiliziya Gatolika biherereye mu Ntara zose z’u Rwanda.
Uyu muryango wafashije kugeza serivisi z’ubuzima ku bagore batwite, abana bakivuka ndetse n’abana muri rusange batishoboye bagera ku 155.860.
Uyu muryango wafashije abarenga miliyoni 2 barwaye indwara zandura n’izitandura zirimo Malaria, virusi itera SIDA, igituntu, diabete, umuvuduko w’amaraso ndetse na kanseri.
Mu rwego rwo guhangana n’indwara zo mu mutwe ziganje mu Rwanda, Caritas Rwanda yafashije abarenga ibihumbi 707 kubona uburyo bazivuzamo binyuze mu bigo bishamikiye kuri Gatolika.
Bagiye bafashwa kubona uburyo bakwiriye kwivuza hakiri kare, abafite ibyo bibazo bahabwa ubufasha burimo kugirwa inama, kuvurwa, kujyanwa mu bigo byabugenewe ndetse n’ibindi.
Mu 2025, Caritas Rwanda yakoranye n’ibigo mbonezamikurire 19.976, aho yafashije abana bari munsi y’imyaka itandatu barenga ibihumbi 527.
Ku bijyanye n’ubuhinzi, Caritas Rwanda yafashije abahinzi barenga ibihumbi 18 ku buryo bwo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura.
Bigishijwe uburyo bashobora guhangana n’ingaruka z’imihindangurikire y’ikirere yatwaraga imyaka yabo.
Ku bijyanye n’imari, mu 2025, abarenga ibihumbi 122.096 bafashijwe kugera kuri serivisi z’imari aho bigishijwe ko bakwiriye kuba mu bimina byo kwizigamira kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro bakora ibikorwa bitandukanye bitari iby’ubuhinzi, Caritas Rwanda yafashije abarenga 48.801 kubahugura ku bumenyi bw’ingenzi bwo guteza imbere ibyo babona.
Abarenga ibihumbi 300 bagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’inkunga za Amerika
Iyi raporo igaragaza ko hari abantu barenga ibihumbi 300 bagizweho ingaruka n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga yagenerwaga ibihugu ndetse n’imiryango ifasha abatishoboye irimo na Caritas Rwanda.
Kuba iyi nkunga yahagaritswe byatumye Caritas Rwanda ihagarika inkunga yageneraga abagore barenga ibihumbi 205 babaga bageze mu gihe cy’uburumbuke, aho abagore bageze muri icyo gihe ibafasha mu bikorwa bitandukanye.
Abana bafite imyaka iri munsi y’imyaka itandatu bagera ku 181.250 ndetse n’ababyeyi babo batishoboye, Caritas Rwanda yahagaritse inkunga yabageneraga kubera guhagarikwa kw’iyi nkunga ya Amerika.
Caritas Rwanda kandi yahagaritse ubufasha yageneraga impunzi 1200, aho zafashwaga mu bikorwa bitandukanye birimo ibibateza imbere, ndetse n’ibindi.
Gusa ku rundi ruhande Caritas Rwanda igaragaza ko nubwo habayeho ibyo bibazo bitandukanye, ikomeje gushyira imbere gufasha abatishoboye.






Ibitekerezo 0