Iyi komisiyo yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mutarama ubwo yari i Rwamagana mu gikorwa cyo kugenzura imikorere n’ubuziranenge by’inganda zitunganya urwagwa mu bitoki.
Aba basenateri basuye uruganda rwitwa Agashinguracumu Ltd, rukora urwagwa rw’amoko atatu harimo urwitwa Umunara rugurishwa 250Frw, Butunda rw’indakamirwa rugurishwa 350Frw n’Izimano, ruvangiyemo ubuki rugurishwa 450Frw.
Abayobozi b’uru ruganda rwatangiye kuzikora mu 2010, bagaragarije abasenateri ibyangombwa bitandukanye bahawe n’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), bibemerera gukora urwagwa kandi binagaragaza ko rwujuje ubuziranenge.
Babasabye kubatembereza ibice bitandukanye bigaragaza inzira binyuramo mu gutunganya izo nzoga, kuva rwakiriye ibitoki kugeza rubonye inzoga ishobora kunyobwa ntigire ingaruka ku buzima bw’abayinyoye.
Uru ruganda rwabagaragarije ko rufite abakozi barenga 350 barimo abize kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukurikirana uko urwagwa rukorwa, bagapima ubuziranenge kuva ku bitoki, amasaka yo kubeteza, umutobe n’urwagwa ruvuyemo bifashishije ibikoresho bigezweho.
Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Senateri Rugema Michel, yashimye imikorere yarwo, by’umwihariko kuba rukora ibyujuje ubuziranenge no kuba ruha akazi abanyarwanda benshi.
Senateri Rugema yavuze ko ‘Bashimye ko rufite icyemezo cy’ubuziranenge, bakanubahiriza n’ibisabwa biri no mu bibagenza’.
Yasobanura ko ubugenzuzi bugamije kureba ko inganda zitunganya urwagwa zibikora mu buryo bwujuje ubuziranenge kuko bidakozwe byagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa no ku mutekano w’igihugu.
Ati “Twaje kureba izi nganda zivuga ko zikorera ku mategeko, ko zujuje ibyangombwa ko ari byo koko. Nicyo kitugenza kandi twishimiye ko twasanze ibyinshi bamaze kubigeraho n’ibisigaye batwijeje ko bagiye kubigeraho kandi bafite ubushobozi bwo kubikora.”
Ibyo bataruzuza ni imirimo yo kwagura uruganda irimo gukorwa ariko ngo ntacyo bihungabanya ku buziranenge bw’urwagwa rukorwa. Uru ruganda ku munsi rugurisha amakaziye arenga 1600.
Senateri Rugema yavuze ko nubwo uru basanze rwujuje ibisabwa hari izindi usanga zitabyujuje kandi ko bazabimenyesha Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), kikazifatira ingamba zirimo no guhagarikwa.
Umuyobozi w’urwo ruganda Mutabaruka Diogène, yabwiye IGIHE ko izo nyubako zitaruzura zubakwa ngo zongere umusaruro ariko ko ntacyo zihungabanya ku buziranenge bw’urwagwa bakora.
Mutabaruka yavuze ko nubwo abasenateri basanze uruganda rwe rukora ibyujuje ubuziranenge hakiri izindi zikora ibitabwujuje, abazifite abagira inama yo kwishyira hamwe kuko babiterwa n’ubushobozi buke.
Ku wa 15 Mutarama uyu mwaka ubwo iyi komisiyo yaganiraga na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku buryo bwo kunoza ubuziranenge bw’Urwagwa, RSB yagaragaje ko mu Rwanda hari inganda 54 zifite icyemezo cy’ubuziranenge mu gihe mu 2016 habarurwaga izirenga 218 ariko zirimo izitari zigifite.
Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko hari izindi zisaga 20 zimaze kugenzurwa zigiye gukomorerwa ariko ubugenzuzi buzakomeza, iziteshuka ku mabwiriza zigafatirwa ibihano birimo gufungwa.
Icyo gihe yavuze ko muri 54 zahawe icyangombwa harimo izakoze amakosa bitewe n’ubushobozi bw’amafaranga n’ubumenyi buke bw’abakozi zigahanishwa gucibwa miliyoni zisaga 24Frw.



















TANGA IGITEKEREZO