Ubwo aba basenateri bunguranaga ibitekerezo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ku busesenguzi bakoreye raporo y’uburenganzira bwa muntu, y’umwaka wa 2013/2014, bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite bigoye kubibonera ibisubizo.
Aba basenateri bagaragaje ko bitumvika na gato uburyo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bubakirwa inzu, bakarenga bakayisenya bashaka inkwi zo gucana cyangwa se banahabwa amasambu yo guhingamo ngo biteze imbere, bagahindukira bakayacana bidaciye kabiri.
Senateri Bishagara Kagoyire Therese uyobora iyi komisiyo asanga bafite ibibazo byihariye, bityo no muri gahunda zitandukanye badakwiye gufatwa nk’abandi, ahubwo bakwiye kwitabwaho byihariye.
Ati “Twabonye koko ko muri kiriya cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka hari ibibazo byinshi, twifuzaga ko batafatwa muri rusange kubera ko babubakira bakabaha amasambu, ariko byagera aho ugasanga na ya mazu babubakiye bagiye bafata ibice by’inzu bakabicana bakabitekesha, cyane nk’amazu yubatse mu biti cyangwa mu mbaho.N’amasambu bagiye babaha na yo bakayagurisha.”
Uyu musenateri yunzemo asaba MINALOC gusaba inzego z’ibanze zikajya zikurikiranira hafi imibereho ya buri munsi y’aba baturage amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, kugira ngo ibikorwa by’iterambere leta ibagezaho batabipfusha ubusa, ahubwo babyifashishe bibafashe kwigobotora ubukene.
Yagize ati “Icyo twifuzaga ni uko habaho ingamba zihariye zo kubakurikiranira hafi, noneho tugira inama MINALOC kugira ngo ibikurikiranire hafi, ihe n’inshingano ziriya nzego z’ibanze zibegereye, zijye zikurikirana imibereho yabo umunsi ku munsi no kugira ngo koko bya bikorwa guverinoma yabagejejeho babifate neza, bibagirire akamaro mu mibereho myiza, banafashe Guverinoma ihora ibagirira neza bo bakabipfusha ubusa.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Alvera Mukabaramba yasobanuriye abasenateri ko n’ubwo ntako baba batagize ngo bafashe abasigajwe inyuma n’amateka kwiteza imbere, imyumvire idahwitse ikibabereye imbogamizi ikomeye.
Mukabaramba asanga umuti w’izo mbogamizi z’abo baturage, ari ugufasha abana babo kwiga, kugira ngo imyumvire yabo izazahure iy’ababyeyi babo bikigaragara ko itaratera imbere bifatika.
Ati “Ikibazo cy’imyumvire gituma gahunda zibateza imbere zitabakura mu bukene nk’uko tubishaka kubera ko iyo urebye usanga na bo hari ibyo batitabira cyangwa ugasanga n’ibyo twabagejejeho barabyangiza kubera imyumvire yabo ikiri hasi. Dukangurira ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri, iki jye mbona ari cyo kizatuma n’iriya myumvire ihinduka.”
Abasenateri basabye ko hashakishwa impamvu itera aba baturage kwangiza ibyakabagiriye umumaro, kandi bagakurikiranirwa hafi bafashwa kuzamura imyumvire.



















TANGA IGITEKEREZO