00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri basabye Guverinoma kugaragaza imbibi zitandukanya u Rwanda n’ibindi bihugu

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 11 June 2015 saa 04:49
Yasuwe :

Abasenateri barasaba Guverinoma kugaragaza imbibi zitandukanya u Rwanda n’ibindi bihugu birukikije no gushyiraho uburyo bwo kuzicungira umutekano hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge no kwambuka kw’abantu n’ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuwa Gatatu tariki 10 Kamena, inteko rusange ya Sena yarateranye kugirango igezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura imiterere y’umutekano mu muhanda n’umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu birukikije.

Visi Perezida wa Komisiyo yagaragaje ko imiterere y’imbibi z’u Rwanda n’ibindi bihugu ituma bigorana gukumira ibiyobyabwenge bituruka mu bihugu birukikije no gukora umukwabu wo kubisaka.

Yagize ati “Nubwo Polisi yacu ntako itagira, biragoye kurwanya ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi n’ibindi bituruka mu bihugu bidukikije. Ahenshi hari inzira z’ubutaka utamenya niba uri mu Rwanda cyangwa ahandi.”

Yakomeje agira ati: “N’iyo habaye umukwabu wo gusaka biraborohera guhisha ibyo biyobyabwenge mu rugo baturanye ruri mu kindi gihugu Polisi yacu itemerewe kujyamo, nyuma bakabigarura.”

Yatanze urugero rwo ku mupaka wa Buziba mu Karere ka Nyagatare usanga inzu yubatse mu Rwanda ubwiherero bwayo bwubatse ku butaka bwa Uganda. Ahandi ni ku rubibi rwa Mukato aho u Rwanda n’U Burundi bigabanywa n’akayira k’abanyamaguru.

Uretse ibiyobyabwenge, Abasenateri bavuga ko kurwanya ruswa ahantu nk’aho bigorana. Ikindi bagaragaje ni amakimbirane n’ihohoterwa ryo mu miryango rihagaragara kuko hari ubwo usanga umuntu afite abagore mu bihugu byombi.

Kutamenya imbibi z’igihugu cy’u Rwanda n’ibindi birukikije kandi bituma abaturage bambuka uko bishakiye baje gukorera amafaranga mu Rwanda, hagira nk’upfa akagora inzego z’ibanze kumushyingura zitazi n’aho akomoka.

Hagaragara n’abo usanga barahawe ubwenegihugu bitanyuze mu nzira zemewe kuko bakoresha amanyanga bakabona ibyangombwa by’u Rwanda.

Ku ruhande rw’umutekano w’igihugu, Komisiyo ya sena yagaragaje ko kuba nta mbibi zigaragara ngo hashyirweho n’uburyo bwo kuzirinda biha icyuho abahungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko ku rugabano rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakunda kuvugwa ibikorwa by’abarwanyi ba FDLR.

Hari impungenge kandi z’abashobora gufatirwa mu bindi bihugu bazi ko bakiri ku butaka bw’u Rwanda kuko nta kigaragaza ko aho bari hatakiri mu gihugu cyabo.

Abasenateri basabye Guverinoma kubagezaho raporo igaragaza impamvu igikorwa cyo kugaragaza imbibi z’u Rwanda kimaze imyaka irenga 15 zitaragaragazwa.

Banasabye gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano ku mbibi n’ibyambu bihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije hirindwa kwambuka kw’abantu n’ibintu bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Ku mbibi z’u Rwanda habarirwa inzira n’ibyambu bitemewe n’amategeko bingana na 204, byambukiraho abantu n’ibintu bitandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages