Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena, ni bwo inteko rusange ya Sena yateranye kugirango igezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura imiterere y’umutekano mu muhanda n’umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu birukikije.
Abasenateri bagize iyo komisiyo bagaragaje impungenge batewe n‘uko imipaka yose ihuza u Rwanda nta bikoresho bigezweho byifashishwa mu gusaka abinjira n’abasohoka bihari, bityo ngo bikaba byakongera ikigero cy’ibyaha birimo n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Senateri Evariste Bizimana yatanze urugero rw’umupaka wa „poids lourds“ uri mu Karere ka Rubavu wambukiraho abantu hagati y’ibihumbi 26 na 30 ku munsi, ariko ugasanga Abapolisi basaka mu buryo bwo gukora ku bantu ubundi bakabareka bakagenda.
Ibyo ngo usanga ari akazi kavunanye kuri bo kandi bitizewe ku buryo abafite forode (abinjiza ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko) bashobora kubisoba.
Ahandi hateye inkeke ni ku mupaka wa Rusizi ya mbere, hanyura abantu bari hagati y’ibihumbi 13 na 14.
Aba basenateri kandi bagaragaje ko nubwo bitari ku kigero gikabije ibyaha bigaragara ku mipaka ari ibikorwa by’umwanzi bigaragara cyane cyane ku mupaka wa RDC, icuruzwa ry’abantu, ubutasi, forode, ikoreshwa ry’impapuro mpimbano no kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n‘Amategeko.
Ikindi cyagarutsweho na komisiyo ni uko nta bikoresho bizimya umuriro biri mu nyubako za Leta ziri ku mipaka, byatumye Abasenateri basaba Guverinoma kugeza imashini zisaka ku mipaka inyuraho abantu benshi kandi vuba, ndetse igashyira mu bwishingizi inyubako zayo ziri ku mipaka.
U Rwanda rufite imipaka 20 izwi, hakaba n’inzira n’ibyambu bitemewe n’amategeko bigera kuri 204.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO