Ni umushinga washyikirijwe Abasenateri kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, aho Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Hakurikije ibiteganywa n’Itegeko Nshinga byerekeye manda ya Perezida n’iy’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, amatora y’Abadepite bazasimbura abari mu mirimo yagombye kuba muri Kanama 2023, na ho aya Perezida akaba muri Kanama 2024.

Perezida Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 175, yasabye ko ingingo z’Itegeko Nshinga zerekeye amatora y’Abadepite zahindurwa kugira ngo ahuzwe n’aya Perezida, kubera ko hari ibyiza byinshi byo kuyahuza yombi.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuriye abasenateri ko mu mpamvu zatumye Perezida asaba guhuza igihe cy’amatora y’Abadepite n’aya Perezida harimo kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gutegura ayo matora yombi n’ingengo y’imari yifashishwaga.

Yavuze ko aya matora nahuzwa bizatuma ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshejwe buri tora riteguwe ukwaryo.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze kandi ko izindi mpamvu zishingiye ku kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga n’igihugu ndetse n’iy’abiyamamaza muri rusange.

Aya matora yombi yazajya abera rimwe buri myaka itanu, igikorwa cyitezweho kugabanya umwanya amatora yatwaraga n’ikiguzi cyayo.

Ubusanzwe itora rimwe ryabarirwaga arenga miliyari 7 Frw, bivuze ko yombi ari miliyari 14 Frw, ariko mu gihe yahuzwa, yaba nibura miliyari 8 Frw.

Senateri Nkusi Juvenal yashimye iri vugurura, avuga ko uretse ibibazo by’ingengo y’imari, igihugu cyose gifite imikorere myiza, muri manda y’imyaka itanu hadakwiye kubaho imyaka ibiri y’amatora.

Ati "Kuba tubihuje, ni igikorwa cyiza cyo kugira ngo abanyarwanda bakore kandi inzego, ari umutwe w’abadepite na Perezida wa Repubulika buzuzanye mu nyungu z’igihugu".

Senateri Lambert Dushimimana yavuze ko guhuza manda y’abadepite n’amatora ya Perezida wa Repubulika, biri mu nyungu z’abanyarwanda, kuko bitegura amatora nk’ubukwe kandi gutegura ubukwe imyaka ibiri ikurikirana bikaba byavunaga.

Ati "Iyo tuvuze amatora umunyarwanda ayitegura nk’ubukwe; gutegura ubukwe mu myaka ibiri ni ibintu bivunanye, ni byiza kugira ngo umunyarwanda abone umwanya wo gutora no gukora. Bizanagabanya kandi ingengo y’imari”.

Senateri Pelagie Uwera yashimangiye ko impamvu zo kugabanya igihe gikoreshwa no kugabanya ingengo y’imari zumvikana kandi ari inyungu ku batora kuko gutora kabiri mu myaka ikurikiranye, abategura amatora bahoraga mu mahugurwa basobanura uko bazayayobora.

Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko ikinejeje cyane ari uko ibitekerezo biri mu itegeko nta cyakozweho, bikaba byerekana ko ibitekerezo umuturage yatoye ntacyakozweho.

Ati "Ikinejeje cyane cy’abaturage baba bifuza ko amatora yabo aba ubukwe kandi agatwara ingengo y’imari ituma bikoreka neza kandi badasesaguye. Birashimishije cyane kwita ku cyifuzo cy’umuturage, azabona umwanya wo gukora imirimo ye kandi n’ihame rya demokarasi akariteza imbere".

Abasenateri 24 bose bemeje ishingiro ry’umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ryatangijwe na Perezida wa Repubulika ndetse uzasuzumwa n’inama y’abaperezida muri Sena.

Ingingo zisabirwa kuvugururwa no guhindurwa

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika bituma hari ingingo z’Itegeko Nshinga zikwiye guhindurwa.

Zirimo ingingo ya 75, ivuga ibyerekeranye n’Abagize Umutwe w’Abadepite n’itorwa ryabo. Iyi ngingo yongewemo igika cya kane gishya kugira ngo hahuzwe igihe cy’amatora y’Abadepite n’icy’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Icyo gika kivuga ko “Itora ry’Abadepite bavugwa mu gika cya Mbere (a) cy’iyi ngingo rikorwa ku munsi umwe n’irya Perezida wa Repubulika.”

Indi ngingo ni iya 79 igena ibijyanye n’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora, aho yakuwemo igika cyateganyaga igihe amatora y’Abadepite akorwamo, kubera ko umunsi amatora y’Abadepite akorerwaho wateganyijwe mu ngingo ya 75.

Icyo gika cyakuwemo cyavugaga ko “Itorwa ry’abagize Umutwe w’Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y’uko manda yabo irangira.”

Igika cyayo cya Mbere kivuga ko “Ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.”

Ingingo ya 66 yo ivuga ko igihe cyo gutumiza inama ya mbere ya nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko cyashyizwe mu minsi itarenze 15 nyuma y’itangazwa ry’amajwi rya burundu ku bireba Sena, no mu minsi itarenze 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika ku bireba Umutwe w’Abadepite.

Ingingo ya 174 yo ivuga ku kugira ngo amatora y’Abadepite azabere rimwe n’aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy’Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y’inzibacyuho iteganya ko “Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora”

Mu ngingo ya 139 (yabaye iya 141) igenga Komisiyo z’Igihugu, Inzego Zihariye, Inama z’Igihugu n’Ibigo bya Leta, ibyerekeye ishyirwaho rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, byakuwemo kubera ko izi nzego zitakiriho.

Mu ngingo ya 153, 154, 155, 156 n’iya 157 (zabaye 155, 156, 157, 158 na 159) zerekeye ubutegetsi bw’ubucamanza ahavugwa inkiko nkuru n’abacamanza bazo hongewemo ‘Urukiko rw’Ubujurire n’abacamanza barwo’.

Mu ngingo ya 128 n’iya 131 (yabaye iya 129 n’iya 132), hakuwemo ibika biteganya amategeko ngenga agena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Inkuru bifitanye isano:-Perezida Kagame yashimiwe ko yatangije umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

-Urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rwatangiye: Menya ingingo zishobora kubamo impinduka

-Abadepite bemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga