Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2015, Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yagejejweho ibisobanuro ku bisubizo mu nyandiko bya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku mpamvu zituma imicungire n’imitangire y’amasoko ya Leta bikomeza kugaragaramo ibibazo nk’uko bigaragazwa na raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2012-2013.
Mu bisobanuro Amb. Gatete yatanze, harimo iby’ibibazo byagaragaye mu isoko ryatanzwe ku mushinga wo kubaka sitade ya Huye, yasobanuye ko byatewe n’inyigo mbi ndetse n’ubushobozi buke bw’uwabanje gukurikirana imirimo.
Akomeza avuga ko raporo yakozwe n’urwego rw’Umuvunyi kuri iki kibazo yagaragaje ko nta bimenyetso bya ruswa yabonye muri iryo soko.
Yasobanuye kandi ku bibazo mu masoko yatanzwe mu mishinga itandukanye, nk’iryo kubaka umuhanda Kigali-Musanze, umushinga wo kubyaza amashanyarazi muri nyiramugengeri no gucukura amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi, asobanura ko byatewe n’amasoko yatanzwe atanyujijwe mu ipiganwa.
Minisitiri Amb. Gatete avuga ko hari ibyagezweho nko kuba amasoko yatangwaga atateganyijwe, yaragabanutse akaba yizeye ko bizagera ku kigereranyo cya 0%.
Amb. Gatete ashimangira ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, hazakoreshwa ikoranabuhanga mu mitangire n’ imicungire y’amasoko ya leta.
Ku basenateri bamwe, urwego Amb. Gatete ashyiraho uwo musaruro si wo ruriho ndetse banababajwe no kubona amakosa amwe agenda agaruka buri mwaka, bakavuga ko bitumvikana ukuntu usanga amasoko amwe yongererwa amafaranga agera kuri 65% y’isoko ryose, mu gihe itegeko riteganya inyongera itarenga 20%.
Bamwe mu basenateri banagaragaje ko ibyo bibazo biba byafashwe nk’ibiciriritse, ndetse Senateri Mukankusi Peline we ntiyihanganiye kuvuga ko Minisitiri Amb.Gatete yaje nk’umwavoka w’abakoze ayo makosa mu mitangire y’amasoko ya Leta.
Gusa iryo jambo yaje kurisabira imbabazi nyuma yo kwibutswa na Perezida wa Sena Bernard Makuza ko bibujijwe kuvuga amagambo asesereza, ariko Senateri Mukankusi ntiyazuyaza kugaragaza ko atanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe.
Amakosa yagaragajwe mu micungire no mu mitangire y’amasoko ya Leta arimo gutanga amasoko atateganyijwe, amafaranga y’inyongera asatira ayari ateganyijwe ku mushinga wose, guhendesha Leta ku bwende, guha amasoko abantu bigaragara ko batayashoboye hagendewe ku kuba batanze ibiciro bito.
Bivugwa ko ayo makosa yahombeje Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe (1,000,000,000 Rwfs).
Kuwa 2 Ukuboza 2014, ni bwo Minisitiri Amb.Claver Gatete yatanze ibisobanuro mu magambo kuri ibyo bibazo byagaragaye mu micungire no mu mitangire y’amasoko ya Leta, Abasenateri ntibanyurwa na byo ndetse banakeka ko haba hanarimo ruswa, bituma banzura ko Minisitiri yazatanga ibindi bisobanuro mu nyandiko.



















TANGA IGITEKEREZO