00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri mu icukumbura ku bibazo byugarije abasigajwe inyuma n’amateka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 June 2018 saa 07:45
Yasuwe :

Abasigajwe inyuma n’amateka bagejeje ku basenateri ibibazo bibugarije bishingiye ahanini ku bukene bukabije barazwe n’imiryango.

Komisiyo idasanzwe y’abasenateri yiga kandi ikanakurikirana imibereho y’abanyarwanda hagamijwe kubakangurira kwiteza imbere, ku wa 26 Kamena 2018, yasuye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Cyanya, Umudugudu wa Bigabiro.

Senateri Uwimana Console wari uyoboye itsinda ry’abasenateri yatangarije IGIHE ko bari gushaka kumenya ibibazo aba baturage bafite kugira ngo bazabigeze kuri Guverinoma.

Yagize ati “Sena ifite inshingano zo gukurikirana imibereho y’abanyarwanda, rero iyo urebye aba basigajwe inyuma n’amateka usanga imibereho yabo ikiri hasi ugereranyije n’abandi baturage, turifuza kumenya ikibitera nyuma nitubimenya tuzatanga imyanzuro kuri Guverinoma nayo ibashakire ibisubizo.”

Ibibazo bagiye bavuga usanga bishingiye ku kutagira aho baba, akenshi biturutse ku babyeyi babo bagiye bagurisha amasambu yabo kubera ubukene.

Uwitwa Niyongize Sudi yabwiye IGIHE yagize ati “Twe ikibazo dufite kidukomereye gishingiye kutagira aho tuba, twakuze dusanga amasambu yose ba data barayagurishije ku buryo wasangaga nta n’aho guhinga bafite bigatuma natwe tubaho nabi kugeza na n’ubu.”

Mu mirimo aba basigajwe inyuma n’amateka bavuze bakunda gukora ikabatunga harimo kubumba, ubuyede ndetse no kubyina imbyino za Kinyarwanda.

Abasenateri bateze amatwi abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Rwamagana
Abasigajwe inyuma n’amateka bagejeje ku basenateri ibibazo bibugarije
Abasigajwe inyuma n’amateka bishimiye ko abasenateri babasuye
Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yacinyanye akadiho n'abasigajwe inyuma n’amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages