Kunga ni uburyo abanyarwanda bishyiriyeho bwo kumvikanisha abantu (uwakoze n’uwakorewe icyaha) mu rwego rwo kwikemurira amakimbirane hatabayeho kujya mu nkiko, byananirana bakabona kuzitabaza.
Mu biganiro Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza, umutwe wa Sena yagiranye ku wa Kane n’abahagarariye Sosiyete Sivile n’Amadini bigamije kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma mu birebana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore n’irikorerwa mu ngo, bagaragaje ko umuco wo kunga utuma hari abakora ibyo byaha badahanwa.
Perezida wa Komisiyo, Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène, yavuze ko mu nzego z’ibanze batarumva neza uburemere bw’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana, bagashaka kubikemurira mu miryango.
Yagize ati “Usanga abantu batumva uburemere mu gihe umwana yatewe inda, niyo bakabije usanga icyo bashyize imbere ari ukuvuga ngo reka uwayimuteye amwemere, amwandikishe, amufashe ariko ukirengagiza ko wa wundi wasambanyijwe ari umwana w’imyaka 15. Usanga uburemere hariya hasi ntabyo babiha kandi si abaturage gusa kuko bigera no mu bayobozi mu rwego rw’umudugudu, akagari ndetse n’umurenge rimwe na rimwe ugasanga barabashishikariza ngo mugende mubikemure mu miryango.”
Polisi iheruka gutangaza ko mu bana basaga ibihumbi 17 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko batwaye inda zitateguwe mu 2016, abagabo 1362 aribo gusa dosiye zabo zashyikirijwe ubutabera kandi ko impamvu batamenyekana ari uko babahishira cyangwa banabamenya bagashaka kubikemurira mu miryango.
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta, Sekanyange Jean Léonard, yagarutse ku mpamvu zitera abana gukorerwa ihohoterwa, cyane cyane irishingiye ku gitsina.
Yavuze ko harimo kutanyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi, amakimbirane mu miryango, guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi n’ibindi, yongera ho ko gukaza ingamba zirimo guhana no guca umuco wo kunga byagira uruhare mu kugabanya ubwiyongere bwabyo.
Yagize ati “Umwana atwara inda akabihisha, bikamenyekana mu mezi arindwi, umunani, byanamenyekana ababyeyi bakabisha abaturanyi kuko baba bumva ko ari ikibazo cyaje mu muryango, ubwo akaba arabyaye kandi muri cya gihe niho bagakurikiranye kugira ngo wa mwana ahabwe ubutabera, bakurikirane uwayimuteye ariko kubera kubihishahisha , usanga n’uwayimuteye rimwe na rimwe ibimenyetso byarasibanganye[…] ibi byose biba inzego z’ibanze zibizi, zakabaye zikurikirana zikamenya uwayimuteye agahanwa hakiri kare.”
Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umuryango CLADO, Emmanuel Safari we yongeye ho ko “umwana arahohoterwa noneho bakabijyana muri gacaca, bakicara bakabunga kandi iki muzi ko ari icyaha kitungwa.”
Senateri Dr. Sindikubwabo yavuze ko umuco wo kunga, cyane cyane ku bakoreye abana n’abagore ihohoterwa, ukwiye gucika kuko utuma ababyabyaha badahanwa.
Yakomeje avuga ko hagiye kubaho kwegera inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo kugira ngo hashakwe umuti urambye kandi ko hari icyizere ko ku bufatanye bizakemuka.
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganyiriza umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu, igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO