00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenyewe amazu badategujwe bararira ayo kwarika

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 3 May 2015 saa 11:12
Yasuwe :

Abaturage bo mu kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze baveba ubuyobozi bwaje kubasenyera butabateguje kandi bari basanzwe bafitanye amasezerano ko bazahabwa ingurane; bagaragaza ko bo ubwabo batanze iterambere ariko banenga ko batabanza kumenyeshwa mbere y’ibigomba gukorwa.

Abaturage bagaragaje ikibazo cy’uko baturwaho ibyemezo nyuma y’aho ikompanyi ikora umuhanda Nyamagumba–Musanze yitwa ACOREBA yaje igatangira gusenya inzu ziri ku muhanda kandi ba nyirazo bari bagitegereje ingurane mbere yo gusenyerwa.

Bamwe muri bo bavuga ko uyu muhanda ubangiriza imyaka n’inyubako, bakaba basanga ubuyobozi busa n’ubwiyibagiza ko ibikorwa nka biriya byangiza, bakaba baranabatereranye hakabura inama no gutanga amakuru ku gihe iki gikorwa kizabera, kudateganya ingurane n’ibindi.

Surwumwe Jean Claude wo mu mudugudu wa Susa, yagize ati “Nagiye kubona mbona imashini ihinga mu muhanda igeze hafi y’inzu yanjye bansaba gukuraho inzu yanjye, kandi nubatse mbere y’uko uriya muhanda batekereza kuwagura; ubu nayisenyeye ariko urumva ni ikibazo kubera ko harimo uwakodesheje, sinanze ibikorwa by’iterambere; ariko ubuyobozi bugiye bubanza guteguza abaturage ko hari igikorwa nk’iki byaba byiza kuko nkanjye ntabwo nzi aho uyu wankodesheje mwerekeza.”

Nyirabasare Judith yongeyeho ati “ Nk’ubu njyewe inzu yanjye bambwiye ko bazanyishyura yewe njya no ku karere ndasinya mbaha ibyangombwa byose birimo na konti zanjye, ariko natangajwe n’uko biyemeje kuza gusenya bataranyishyura cyangwa ngo ngire aho mperezwa; nari maze igihe gito aribwo nyivuguruye natangajwe kandi no kuba kugeza ubu nta mubare w’amafaranga nzi bazanyishyura, ndifuza ko nakwishyurwa kandi ngahabwa igihe cyo kubaka.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubukungu mu karere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, yagize icyo avuga kuri ibi byifuzo by’abaturage ati “Uriya muhanda urimo kuvugururwa mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera, ntabwo rero akarere kazatanga ingurane muri iki gikorwa, kuko harimo bamwe mu baturage bubatse mu muhanda, kandi ntabwo ari benshi kuko ahenshi ni ibipangu byagiye bigongwa n’uriya muhanda; gusa nk’abaturage basenyewe bazishyurwa mbese utaragiranye amasezerano n’akarere ntacyo azabaza.”

Yakomeje avuga ko bari barabimenyesheje abaturage ati “Kuvuga ko batabimenyeshejwe nta kuri kurimo, kuko imambo bazitera barabibonye; aha nashishikariza abaturage kujya bubaka bategera umuhanda bateganya ibikorwa by’iterambere.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages