Mu nama ngarukamwaka y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Kigali ihuje abahagarariye abandi mu basezerewe mu gisirikare hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayobozi b’urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe mu ngabo.
Inkuru yatangajwe na The Newtimes iravuga ko iyo nama yari igamije kwereka abasezerewe mu gisirikare uburyo bworoshye bwo gusubira mu buzima busanzwe bakabana neza n’abandi baturage bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Gen. Maj. Jerôme Ngendahimana Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe mu ngabo yabasabye kwitwararika bakubaha kandi bagakurikiza amategeko agenga Umuryango Nyarwanda nk’abaturage.
Yagize ati “ Mu sosiyete hari abayobozi b’imidugudu ntimutekereze ko mu barusha ububasha ahubwo mukorane nabo bizabafasha kwiyubaka.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abaserewe mu ngabo Sayinzoga Jean yabwiye abahagarariye abandi ko umuntu wasezerewe mu ngabo aba afite impamvu zose zo gukora cyane kurenza abandi.
Yagize ati “Igihe mwajyaga mu gisirikare abandi basigaye bakora maze bagira ibikorwa bitandukanye bageraho, nimukora cyane namwe muzabasha kubashyikira ku iterambere bagezeho.”
Yakomeje avuga ko komisiyo ikomeza gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ababa barasezerewe mu gisirikare aho batuye.
Abasezerewe mu ngabo batangaje ko barahiriye ko bazageza kuri bagenzi babo amasomo yo gukora cyane mu kubaka igihugu.
Sergent Adolf Sakindi yatangaje ko yiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.
Yagize ati “Abantu bakunze gutinya umuntu baziko yabaye umusirikare ariko abari umuturage usanzwe nk’abandi kandi nawe aba ashobora gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”
Abahagaririye basezerewe mu gisirikare harimo n’abahoze mu mutwe wa FDLR bahisemo kurambika intwaro hasi bakagaruka mu gihugu.
Majoro Hategekimana Valens wari uzwi nka Noah mu mutwe wa FDLR yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abakiri muri uwo mutwe batahe ku bushake baze gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Abasaga ibihumbi 80. 000 ni bo bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe baturuka mu mitwe y’ingabo itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO