00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashaka gusura Kigali Convention Centre bafunguriwe imiryango

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 July 2016 saa 07:52
Yasuwe :

Kigali Convention Centre, inyubako ihebuje ndetse iteye ubwuzu abayireba bitewe n’uburyo yubatse ndetse n’isura yayo ishushe nk’inzu gakondo zo mu Rwanda rwo hambere yafunguye imiryango ku bantu bose bashaka kuyisura.

Iyi nyubako iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali igizwe n;ibice bibiri kimwe cyagenewe inama mpuzamahanga, na Hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo ndetse n’izindi serivisi zitandukanye.

Kigali Convention Centre niyo iheruka kwakira inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaga ku nshuro ya 27 yahurije hamwe abakuru b’ibihugu by’Afurika 35, .

Byari kugora uwari we wese udafite inshingano zihariye kwinjira muri iyi hoteli mu gihe cy’inama yatangiye kuya 10 kugeza kuya 18 Nyakanga bitewe n’umutekano wari wakajijwe mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Abaperezida bari bamaze iminsi i Kigali.

Polisi y’u Rwanda nyuma yo gusohora itangazo rishimira imyitwarire yaranze Abanyarwanda mu gihe cy’iyi nama, ubu yashyizeho uburyo buboroheye bwo kuyisura.

Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Umujyi wa Kigali bashyizeho uburyo abakeneye kugana Convention Centre guhera kuri uyu wa Kane, tariki ya 21/08/2016, bazajya bayinjiramo.

Imihanda abantu bashaka gusura Kigali Convention Center bazakoresha binjira:

Abafite imodoka, bazakoresha umuhanda uva ku masanganiro (Rondpoint)ya Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST bakomeze berekeza mu muhanda uca hagati ya MINIJUST na Convention Centre binjirire mu irembo ry’inyuma ya Convention Centre ari naryo bazakoresha basohoka bagasubira inyuma aho baturutse cyangwa bakagana mu muhanda wo mu Rugando werekeza kuri Lemigo Hotel.

Ku banyamaguru bo bashobora kugana Convention Centre baturutse ku muhanda uva ku Kabindi werekeza kuri Rondpoint isanzwe ya KBC, umuhanda uva Kacyiru uturutse kuri Rondpoint yo kuri NINZI HILL HOTEL hamwe n’umuhanda uturuka MINIJUST ugakomeza ugana kuri Rondpoint ya KBC.

Umuryango munini ubangikanye na Rondpoint isanzwe ya KBC, niwo uzakoreshwa n’abanyamaguru mu kwinjira no gusohoka.

Kigali Convention Center yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009, ikaba yaratwaye akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.

Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel inyubako zizajya zakira inama mpuzamahanga zikomeye
Kigali Convention Center, inyubako ihebuje yakiriye inama ya AU
Polisi y'u Rwanda yagaragaje imihanda abashaka gusura Kigali Convention Center bazakoresha
Kigali Convention Center uko igaragara mu ijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages