00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu wese uzashaka kugambanira igihugu uzamukarabe - Guverineri Gatabazi

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 April 2019 saa 12:12
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko urubyiruko rudakwiye guha umwanya uwo ari we wese ushaha kugambanira igihugu, abasaba ko uwo babonye bamugira inama, yananirana bakamukuraho amaboko.

Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Gatabazi yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, bityo rukwiye kugira umurongo muzima rukoreramo wo kubaka igihugu.

Ni mu gihe muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yateguwe kandi ikagirwamo uruhare n’abanyarwanda, abarenga miliyoni bakicwa abanyamahanga barebera.

Ati "Ubundi iyo tuva inda imwe ugahitamo inzira mbi y’ubwicanyi, kurwanya igihugu, amacakubiri, njye ndagukaraba kuko sinagushyigikira ndetse nta nubwo nakwemerera. Niba ufite mubyara wawe, umuvandimwe wawe, so wanyu n’undi wese, akaba ari mu bikorwa byo kurwanya igihugu ugomba kumukaraba wowe ugahitamo gukorana n’igihugu cyawe no kurwanya abasenya.”

“Kuko umuntu mufite aho muhuriye ashobora kuba afite gahunda yo gusenya igihugu, iyo utamuteye umugongo ushyugumbwa ushaka kuvuga uti wenda wenda, oya nta wenda, niba ahisemo inzira yo kwica no kugambanira igihugu, ukamugira inama yo kubireka akabyanga, nta mpamvu uramukaraba."

Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari nayo muti n’icyomoro cy’ubumwe bw’abanyarwanda, ku buryo ushaka kubisenya adakwiye guhabwa umwanya.

Yagize ati "Ndi Umunyarwanda ni umuti utwomora ibikomere by’amateka mabi twanyuzemo, Ndi Umunyarwanda ni icyomoro ikaba n’igihango cy΄abanyarwanda n’imitekerereze ikwiye kubaranga aho bari hose, aho ingengabitekerezo y’urwango, y’irondakoko yagejeje igihugu cyacu nitwe tuhazi, niyo mpamvu umuntu washaka kwitambika agira ngo adusubize muri ayo mateka mabi ntituzamwihanganira, usibye ko atanabishobora."

Guverineri Gatabazi kandi yasabye urubyiruko kunyomoza amakuru y’ibihuha akivugwa na bake bari hanze y’igihugu, agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Abo bakeya bakiri hirya no hino nabo ntitubashaka, ayo magambo abiba mu banyarwanda ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri n’urwango ntituyashaka, urubyiruko rukwiye kudufasha rugafata iya mbere mu kugaragaza amakuru y’ukuri kuko igihugu cyacu gifite umutekano kandi abafite ishyari ry’ibyo tumaze kugeraho nibo bakwirakwiza ibyo bihuha."

Gatabazi yasabye abaturage kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, babahumuriza bakanabaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Intara y΄Amajyaruguru mu myaka ibiri ishize niyo yakunze kugaragaramo ibyaha byinshi by’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho mu 2017 byari 14 naho mu 2018 biba icyenda.

Guverineri Gatabazi yasabye urubyiruko guca ukubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages