Ku wa 21 Nyakanga 2021 inka ya Nibarore Veneranda wo mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Munyina yaramburuye inyana eshanu zirimo ifite isura itameze nk’iy’izindi.
Iyo nka yahawe muri gahunda ya Girinka yari imaze igihe yaranze kwima, bakoresha uburyo bwo kuyirindisha no kuyitera intanga.
Dr Imanishimwe yabwiye IGIHE ko kugira ngo iyo nka ibyare inyana eshanu byaba byaratewe n’uko intangangabo yahuye n’intangangore ifite ikibazo bigatuma iyo ntangangore yigabanyamo uduce twinshi.
Ati “Habayeho kwigabanya kw’intanga ibanguriye, mu gihe iri kwigabanya irangirika bitewe no kurindishwa imburagihe byanatumye uturango (genes) twangirika.”
Yakomeje avuga ko kuba inka yabyara inyana idafite isura nk’iy’iy’izindi bishobora guterwa n’uko yatewe intanga nabi.
Ati “Iyo habayeho kurindisha no gutera intanga, hari igihe intangangabo zijyana umuvuduko mwinshi zigahura n’intangangore yasohotse imburagihe, kuko hatabayeho gutegereza ngo inka irinde. Icyo gihe iyo ntangangore ntabwo iba imeze neza. N’ubwo izo ntanga zigenda zigahura ukunze gusanga ikintu cyavuyemo kiba kidafite ubuzima bwiza, ari naho hashobora guturuka iyo sura.”
Gusa ngo igihe bahisemo uburyo bwo gutera intanga, ababikora bakwiye kubikorana ubuhanga n’ubwitonzi kuko haba ubwo intangangabo ifite ikibazo cyangwa se bakaba babikora nabi bagateza inka ibibazo birimo no gupfa.
Yavuze ko hakwiye gushyirwaho ubugenzuzi ku bantu batera intanga mu matungo ndetse n’imisemburo ku bihingwa, hagafatwa ingamba hakiri kare kuko hari impungenge ko bikomeje gukorwa nabi imirire mibi ishingiye ku ndyo zidafite ireme yakwiyongera, uburwayi bukiyongera, icyizere cyo kubaho kikagabanuka, ubuzima bugacika abatuye Isi.
Ati “Turashishikariza abantu gukora ubworozi n’ubuhinzi bufata neza ibidukikije (Agroecology) kuko ni byo byatuma amatungo yororoka neza, ibihingwa bigatanga umusaruro udafite amakemwa ndetse n’ibindi ibinyabuzima bikikije amatungo n’ibihingwa bikagira ubuzima bwiza.”
“Turashishikariza abanyarwanda kurya ibyo kurya byatunganyijwe mu buryo karemano (organic food) kuko ni byo byatuma abantu bagira ubuzima buzira umuze. Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi turarikeneye ariko rikwiye kuza ribungabunga ibidukikije ari naho umuntu abarizwa. Kuba ziriya nka zaravutse zigapfa ni igihombo gifitanye isano no kutagenzura ubuziranenge bw’intanga no kuba igikorwa kitarakorewe igihe nyacyo.”
Umuvuzi w’amatungo mu Karere ka Nyanza, Nshimiyimana Laurent, yavuze ko ibyabaye kuri iyo nka ari ibintu bisanze, avuga ko biterwa no kwigabanya ku intanga ngore. Yasabye abaturage kudakuka umutima bakeka ko iyo nka yaba yararozwe.
Kuri ubu iyo nka ya Nibarore yaramburuye inyana eshanu, iri kwitabwabo n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka kugira ngo itagira ibibazo by’ubuzima.
Inkuru wasoma: Nyanza: Inka y’umuturage yaramburuye inyana eshanu



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!